Abacanshuro 4 bakekwaho kwica Perezida wa Haiti bishwe barashwe, abandi bafatwa mpiri

Abantu bane bacyekwaho kwica Perezida wa Haïti Jovenel Moïse biciwe mu kurasana n’inzego zishinzwe umutekano, nkuko polisi yabivuze. Abandi babiri bafunzwe, mu gihe abandi bacyekwaho kumwica byibazwa ko bakiri mu murwa mukuru Port-au-Prince.

Umukuru wa polisi Léon Charles yagize ati: “Bazicwa cyangwa batabwe muri yombi“.

Perezida Moïse, wari ufite imyaka 53, yishwe arashwe naho umugore we arakomereka ubwo ku wa gatatu abateye biraraga mu rugo rwabo.

Amakuru avuga ko Perezida yarashwe amasasu menshi, ndetse ko ibiro bye n’icyumba yararagamo byasahuwe kandi bikangizwa. Umugore we Martine Moïse yajyanywe n’indege muri leta ya Florida muri Amerika aho ubu arimo kuvurirwa. Bitangazwa ko uko ameze byahagaritswe ku kigero kimwe ariko ko arembye.

KUBURIRA: Iyi nkuru irimo ibyo abasomyi bamwe bashobora kumva bibahungabanyije

Mu itangazo kuri televiziyo ku wa gatatu nijoro, Bwana Charles, wa mukuru wa polisi, yagize ati: “Abacanshuro bane bishwe [naho abandi] babiri barafatwa turabafite. Abapolisi batatu bari bashimuswe babonetse”.

Yongeyeho ati: “Twakumiriye [abacyekwa] mu muhanda ubwo bavaga ahabereye icyaha. Kuva icyo gihe dukomeje kurwana na bo”.

Avuga ko nyuma y’iyicwa rya Perezida, Claude Joseph, Minisitiri w’intebe w’inzibacyuho (cyangwa w’imfatakibanza mu Kirundi), yasabye abaturage gukomeza kurangwa n’ituze ndetse atangaza ko Igihugu cyose cyinjiye mu bihe bidasanzwe.

Igihe cy'”ibihe bidasanzwe” kibuza guterana kw’abantu ndetse kigatuma abasirikare bitabazwa mu kazi ubusanzwe gakorwa na Polisi, ndetse n’ukundi kongererwa ububasha nyubahiriza-tegeko.

Perezida w’Amerika Joe Biden nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yihanganishije abaturage ba Haïti kubera “iyicwa riteye ubwoba” rya Perezida wabo. Hagati aho, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yavuze ko ari “igikorwa giteye ishozi“, asaba ko habaho ituze.

Akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye (ONU/UN), kitezweho guterana kuri uyu wa kane mu nama yo mu muhezo yiga kuri iryo yicwa rya Perezida, kasohoye itangazo “gasaba gashimitse impande zose za politiki muri Haiti kwirinda ibikorwa ibyo ari byo byose by’urugomo cyangwa byo kugumura rubanda”.

Bwana Moïse yabaye Perezida wa Haïti kuva mu 2017, ariko mu bihe bya vuba aha bishize hagiye habaho imyigaragambyo myinshi y’abasabaga ko yegura.

Ihirikwa ry’ubutegetsi, umwuka mubi muri politiki, urugomo rukorwa n’amatsinda y’abagizi ba nabi ndetse n’amakuba atewe n’ibiza, bimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo byibasira iki gihugu. Byatumye kiba kimwe mu bicyennye cyane byo ku mugabane w’Amerika.

Ni iki tuzi ku iraswa rya Perezida?

Abagabo bitwaje imbunda za rutura binjiye mu rugo rwe i Port-au-Prince saa saba z’ijoro (1:00) zaho ku wa gatatu, ni ukuvuga saa moya za mu gitondo (7h) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Bwana Joseph yavuze ko abateye ari “abanyamahanga bavugaga Icyongereza n’Icyespanyole”. Indimi zikoreshwa mu butegetsi muri Haïti ni Igifaransa n’Igi-créole.

Umucamanza Carl Henry Destin yabwiye ikinyamakuru Le Nouvelliste cyo muri icyo gihugu ko umurambo wa Bwana Moïse uriho imyenge 12 yanyuzemo amasasu, ku gahanga, mu gatuza, mu matako no mu nda.

Icyo kinyamakuru cyasubiyemo amagambo ye agira ati: “Ibiro bya Perezida n’icyumba yararagamo byasahuwe kandi birangizwa. Twamusanze aryamye agaramye, mu ikariso y’ubururu, ishati y’umweru iriho amaraso, umunwa we ufunguye [yasamye], ijisho rye ry’ibumoso ryaturumbutsemo”.

Bwana Destin yongeyeho ko Jomarlie, umukobwa wa Perezida, yarokotse abicyesheje kwihisha mu cyumba cya musaza we, mu gihe abakozi babiri bo mu rugo bari baboshywe n’abo bateye. Nta wundi muntu warashwe usibye Perezida n’umugore we.

Videwo yasohowe nyuma y’iryo raswa isa nk’iyerekana abagabo bitwaje intwaro za rutura bambaye imyenda y’umukara bari mu rugo rwa Perezida, batera hejuru bati: “Ibikorwa bya DEA [urwego rw’Amerika rurwanya ibiyobyabwenge], buri wese agume hasi!”.

Ambasaderi wa Haïti muri Amerika Bocchit Edmond, yavuze ko “nta kuntu” abarwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge b’Amerika baba ari bo bakoze icyo gitero. Yavuze ko yemera ko byakozwe n'”abacanshuro babigize umwuga”.

Bwana Edmond, nyuma yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko abateye bari biyoberanyije nk’abashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge b’Amerika ubwo binjiraga mu rugo kwa Perezida.

Ageza ijambo ku gihugu, Bwana Joseph yasezeranyije ko abicanyi bazagezwa imbere y’ubucamanza ndetse avuga ko ubu umutekano wagaruwe mu gihugu.

Ni nde ubu uri ku butegetsi?

Bwana Joseph yavuze ko “ingamba zose zafashwe kugira ngo ubutegetsi bukomeze” kandi ko “demokarasi na repubulika bizatsinda”. Ariko hari kwibazwa ku bubasha ashobora kugira.

Minisitiri w’intebe mushya, Ariel Henry, yashyizweho na Bwana Moïse muri iki cyumweru, ariko ntabwo ararahirira imirimo mishya. Itegekonshinga rya Haïti rivuga ko umukuru w’urukiko rw’ikirenga akwiye gufata ubutegetsi iyo nta Perezida uhari, kugeza habayeho amatora. Ariko uwari umukuru w’ubucamanza René Sylvestre hashize ibyumweru yishwe na Covid-19.

Amerika yavuze ko yemera ko amatora akwiye gukomeza akaba nkuko yari ateganyijwe kuba muri uyu mwaka, kugira ngo habeho gusimburana ku butegetsi mu mahoro.

Gutegeka hagendewe ku itegeko-teka

Ubutegetsi bwa Jovenel Moïse bwaranzwe n’ibibazo kubera ibirego bya ruswa, ndetse mu murwa mukuru no mu yindi mijyi akenshi bwagiye buhangana n’imyigaragambyo irimo urugomo y’abamagana leta.

Amatora y’abadepite yari kuba yarabaye mu kwezi kwa cumi mu 2019 ariko ubushyamirane bwarayacyerereje, bivuze ko Bwana Moïse yari ari ku butegetsi hisunzwe itegeko-teka.

Ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, umunsi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko manda ye yagakwiye kuba yararangiye, yavuze ko “umugambi wo guhirika ubutegetsi bwe no kumwica” waburijwemo.

Haïti yanibasiwe n’inkubiri y’urugomo rukorwa n’amatsinda y’abagizi ba nabi ndetse n’ibikorwa by’ubushimusi, cyane cyane mu murwa mukuru, aho uturere tumwe tutakiri nyabagendwa.

Kuzahara kw’imibereho muri iki gihugu gituwe n’abaturage miliyoni 11, byatumye abagera hafi 60% basigaye babayeho munsi y’umurongo w’ubucyene.

Umutingito w’isi wo mu mwaka wa 2010 wishe abantu barenga 200,000 ndetse wangiza byinshi mu bikorwa-remezo no mu bukungu. Ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) bubungabunga amahoro bwashyizweho mu 2004 ngo bufashe gushyira ituze muri icyo gihugu, buhava mu 2017, ariko akajagari ntikarashira mu gihugu.

Photo/JPost

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →