Abapolisi 30 basoje amahugurwa ajyanye n’ibikorwa byo mu mazi

Abapolisi mirongo itatu (30) bo mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, kuri uyu wa gatanu tariki 12 Nyakanga 2019, basoje amahugurwa bari bamazemo amezi abiri, yaberaga mu kiyaga cya Kivu. 

Aya mahugurwa yari agamije gufasha abapolisi kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bukoreshwa mu mazi, bujyane no koga, gutabara abahuye n’impanuka zo mu mazi n’ibindi.

Umuyobozi muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa no guhosha imyigaragambyo, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi yashimiye abasoje aya mahugurwa ndetse n’abarimu babahuguye ku kazi keza bakoze, umuhate n’umurava ndetse n’ikinyabupfura byabafashije gusoza aya mahugurwa.

Yagize ati “Aya mahugurwa ni abaha ubumenyi bw’ibanze nk’abapolisi bafite inshingano zo gucunga umutekano wo mu mazi, ubu bumenyi mwahawe muzabukoreshe neza kugira ngo buzatange umusaruro. Ikinyabupfura n’umurava mwagaragaje byerekana ko bizagerwaho.”

Yabasabye kuzashyira mu bikorwa ubumenyi n’inyigisho bahawe barushaho gucunga umutekano wo mu mazi neza.

CP Rumanzi yasabye iri shami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi kurushaho kwiyubaka ryongera ubushobozi n’ubumenyi binyuze mu mahugurwa.

Ati” Nizera ntashidikanya ko mwungukiye byinshi muri aya mahugurwa, bityo rero ubumenyi n’ubuhanga mwayakuyemo mugende mubukoreshe muharanira ituze n’umutekano wo mu mazi”.

Mu gusoza aya mahugurwa abanyeshuri bagaragaje ubumenyi n’ubunararibonye bakuye muri aya mahugurwa bamazemo amezi abiri.

Inspector of Police (IP) Elie Mureramanzi umwe mubitabiriye aya mahugurwa, yavuze ko yamufashije kongera ubumenyi no gusobanukirwa neza umutekano wo mu mazi ndetse n’ibikorwa bikorerwamo, bityo ko ubumenyi ahakuye agiye kubusangiza bagenzi be.

Umupolisi muto witwa Murengezi Philbert nawe wasoje aya mahugurwa, yagize ati “Nkanjye mushya muri iri shami nari nkeneye kumenya byinshi bikorerwa mu mazi kugira ngo mbashe kuzuza inshingano zanjye za buri munsi. Ubu rero nungutse ubumenyi bwinshi bw’uburyo natabara abahuye n’impanuka zo mu mazi ndetse nuko narwanya abanyabyaha baca mu mazi.”

Intego y’aya mahugurwa kwari ukugira ngo abayitabiriye bagire ubumenyi bwo koga, kurohora cyangwa gutabara abahuye n’impanuka zo mu mazi, kurwanya abanyabyaha bakoresha inzira zo mu mazi n’ibindi byaha bikorerwa mu mazi.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →