Amajyepfo: Polisi iraburira abafite ingeso y’ubujura n’ibindi byaha

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo iravuga ko muri iyi minsi yahagurukiye ubujuru bumaze iminsi buvugwa muri tumwe mu turere tugize iyi Ntara.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 07 Gicurasi 2019 k’ubufatanye n’abanyerondo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye mu murenge wa Huye yafashe uwitwa Mugenzi Hassan w’imyaka 34 nyuma yo kwiba inka y’umuturage witwa Sibomana Deo. Kuwa 06 Gicurasi 2019 nabwo yafashe uwitwa Ndayisenga Eric w’imyaka 35 wari wibye Moto y’uwitwa Gatera Everiste.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko ku gira ngo Mugenzi Hassan afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abanyerondo aho bamubonye ashoreye inka ninjoro bakamufata.

Yagize ati:”Hari mu ijoro ryo kuri uyu wa 07 Gicurasi 2019 abanyerondo babona umuntu ashoreye inka ari ninjoro baramuhagarika basanga nta byangombwa byayo afite bahita bahamagara abapolisi baza kubafasha.”

CIP Karekezi avuga ko nyuma yo gufata Mugenzi hashakishijwe nyiri inka basanga ni iya Sibomana, bayimweretse asanga ni iye koko ahita ayisubizwa. Ubu Mugenzi Hassan arimo gukurikiranwa n’urwego rw’ubugenzacyaha mu murenge wa Ngoma.

Kuri uyu wa mbere tariki 6 Gicurasi 2019, nanone Polisi yafatiye Moto mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda. Iyi Moto ifite ibirango TVS RE 990K yari yibwe Gatera Evariste ufite imyaka 26 y’amavuko aho yatezwe n’umugenzi witwa Ndayisenga Eric ufite imyaka 35 y’amavuko aho yamusabye kumukura Nyabugogo akamugeza mu Nzove.

Bamaze kugera mu Nzove uyu Ndayisenga yagiye kugurira inzoga nyiri Moto ariwe Gatera naho byari amayere kuko yamaze kumusindisha akamwiba ya Moto.

CIP Karekezi avuga ko nyuma abaturage baje gutanga amakuru ko hari ahantu babonye Moto ihishe mu kabari k’uwitwa Hadji, uyu Hadji akaba ariwe waje gutanga amakuru neza y’uko byagenze ko ari Ndayisenga Eric wayibye azakuyihisha.

Nyuma Polisi yaje gukurikirana isanga Moto ari iya Gatera Everiste arayisubizwa ndetse ashimira Polisi y’u Rwanda kuba yashoboye kumusubiza Moto ye yari yibwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Karekezi yaburiye abagifite ingeso mbi yo kwiba kuyicikaho avuga ko hari ingamba zafatiwe ubujura burimo kugaragara muri tumwe mu turere two muri iyi Ntara. Gusa CIP Karekezi avuga ko hatari ubujura bukabije cyane.

Yavuze ko zimwe mu ngamba zo kurwanya ubujura n’ibindi byaha bikorwa n’abantu bakunze kwitwikira ijoro harimo gufatanya n’inzego z’ibanze mu gukaza umutekano ndetse no gushyira imbaraga mu mikorere y’amarondo y’abaturage.

Yagize ati:”Turimo gushyira imbaraga mu marondo y’abaturage, tukabafasha kuyanoza akaba amarondo y’umwuga k’uburyo buri kagari kagira irondo ry’umwuga. Harimo no gufatanya n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu gukangurira abaturage gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.”

CIP Karekezi yaboneyeho kwibutsa abaturage ko ikibazo cy’abajura aribo kigiraho ingaruka kuko bibadindiza mu iterambere. Abasaba kujya bakorana n’inzego z’umutekano ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze bagatangira amakuru ku gihe. Bakamenya buri muntu waje mu mudugudu.

CIP Karekezi kandi yasabye abagifite ingeso yo kwiba kuyireka kuko ubu bahagurukiwe nta mugisha bazabigiriramo. Kuri ubu abakurikiranweho ubujura Polisi yabashyikirije urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo bakurukiranwe mu mategeko.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →