Amwe mu mayeri akoreshwa n’abakekwaho Jenoside ngo badafatwa ni “ Ukwihisha no guhindura amazina”

Mu gihe ubutabera bushakisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ngo bashyikirizwe inkiko, ibiro by’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bishinzwe gushakisha abakekwaho Ibyaha bya Jenoside bari hakurya y’inkiko z’u Rwanda, bivuga ko bamwe muri aba bigorana kubageraho kubera amayeri yo kwihisha no guhindura amazina ngo badafatwa.

Siboyintore Jean Bosco, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gushakisha no guta muri yombi abakekwaho jenoside bari hanze y’u Rwanda(Genocide FugitivesTracking Unit), avuga ko hari urutonde ruriho abantu barenga 1,100 bari hirya no hino ku isi, bose ubushinjacyaha bukaba bwarohereje impapuro zo kubata muri yombi.

Mu kiganiro yatanze kuri Flash FM , Siboyintore yagaragaje ko imwe mu mbogamizi ishami ayobora rihura nayo mu guta muri yombi abakekwaho jenoside, ari ijyanye n’umwirondoro na aderesi z’aho abakekwa bahungiye zihora zihinduka.

Yagize ati” Buriya umuntu wakoze icyaha ahorana ipfunwe rivanze n’ubwoba, ibyo rero bimutera guhora ashakisha uburyo bwose yakoresha kugira ngo azimanganye ibimenyetso, niyo mpamvu bamwe mubo dushakisha ujya kumva ukamenya amakuru y’uko nabo bamenye ko bashakishwa. Ubundi bamwe bakimuka, aho bari batuye,abandi bagahindura amazina, ugasanga igihugu twoherejemo impapuro zo kubafata kidusubije ko bagiye gufata ukweka bagasanga aho yari atuye yarimutse cyangwa bagasanga amazina twatanze siyo yitwa mu bimuranga bye”.

Uretse abahindura imyirondoro, avuga ko ngo hari na bimwe mu bihugu bikigaragaza ubushake buke mu gukorana n’ubutabera bw’u Rwanda. Aha yatanze urugero rw’ibihugu nka Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, aho mu mibare y’abashakisha hafi kimwe cya kabiri bari muri ibyo bihugu byombi ariko bakaba badafatwa.

Kuri iyi ngingo ariko atanga icyizere ko nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, kuva hajyaho ubuyobozi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, imikoranire y’inzego z’ubushinjacyaha igenda neza kandi ko bizatanga umusaruro mu kohereza mu Rwanda abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi bihishe yo.

Amadosiye 1,146 y’abakekwaho gukora jenoside niyo kugeza ubu yohererejwe ibihugu binyuranye byo ku Isi, abamaze gufatwa ni 46 muri bo 23, baburanishijwe n’ibihugu bahungiyemo, abandi 23 boherezwa mu Rwanda. Ni mugihe muri aba bose abarenga 650 bahungiye ubutabera mu bihugu duturanye nka UGANDA na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, abandi biganje mu bihugu by’uburayi nk’Ubufaransa, Ububiligi, Ubudage, Finland ndetse no ku mugabane w’Amerika.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →