APR FC yahinyuje abayiciraga urwo gupfa ko itatsinda AS Vita Club

Mu irushanwa ryo kwitegura shampiyona ryateguwe n’ikipe ya AS Kigali ryaberaga mu Rwanda, ryegukanywe na APR FC ku gitego kimwe yatsinze AS Vita Club yo muri Kongo Kinshasa.

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 17 Nzeli 2016, ikipe ya APR FC yakoze ibyo benshi batatekerezaga ko yakora ubwo yatsindaga ikipe ya AS Vita Club yo muri Kongo Kinshasa ikayitwara igikombe byahataniraga ku mukino wa nyuma wazihuje.

Aya makipe yombi, yakinnye iminota 90 isanzwe y’umukino irangira nta nimwe ibashije kunyeganyeza urushundura rw’indi. Iminota 30 yongeweho niyo yacyemuye impaka APR FC itsinda igitego kimwe ari nacyo cyonyine cyayihesheje igikombe.

Abakinnyi 11 b'ikipe ya APR FC babanje mu kibuga.
Abakinnyi 11 b’ikipe ya APR FC babanje mu kibuga.

Umukinnyi wa APR FC Twizerimana Onesme, niwe wafashije ikipe ye kunyeganyeza inshundura za AS Vita Club bari bahanganye.

Uretse kuba ikipe ya APR FC yatwaye igikombe, yanahawe akayabo k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni eshanu naho AS Vita Club yabaye iya kabiri ihabwa Miliyoni eshatu.

11 b'ikipe ya AS Vita Club babanje mu kibuga bakina na APR FC.
11 b’ikipe ya AS Vita Club babanje mu kibuga bakina na APR FC.

Uyu mukino wa nyuma, wabanjirijwe no gukinira umwanya wa gatatu hagati y’ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports aho Rayon Sports yihanije ikipe ya Kiyovu Sports iyinyagira ibitego bitatu kubusa byanayihesheje gutwara umwanya wa gatatu na Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →