Covid-19: Guverineri Habitegeko yakebuye abashinga utubari mu ngo, mu mashyamba no mu modoka

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko Francois avuga ko hari bamwe mu baturage bateshuka ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bagashinga utubari mu ngo  zabo, bakajya kunywera mu mashyamba no mu modoka. Yibutsa abakora ibi ko bashobora kuzamura ukwiyongera kw’icyorezo cya Covid-19, abasaba kubicikaho.

Ibi Guverineri Habitegeko, yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro n’itangazamakuru ku cyicaro cy’Intara kiri mu Karere ka Karongi, nyuma yo gutaha bimwe mu bikorwa remezo birimo; Umuyobora w’amazi, Ibyumba 8 by’amashuli ndetse n’ingo 2 zavanywe mu cyiciro cy’ubukene zijya mu kiciro cy’abifashije. Ni ibikorwa byakozwe n’umushinga wa World Vision ifatanije n’ubuyobozi.

Yagize ati” Turashimira uyu mushinga wa World Vision wadufashije kubakira abaturage bacu ibi bikorwa remezo kuko tubyitezeho kuvana mu bwigunge abaturage bacu bari mu buzima bwo kwifuza ibi bikorwa remezo, kuko nta mazi bagiraga ariko barayabonye kandi begerejwe ibyumba bishya by’amashuli ndetse hari n’ibindi bikorwa byakozwe muri utu turere tugize iyi ntara hafi ya twose bigakorwa hagamijwe ineza y’umuturage”.

Yongeyeho ko kandi ibi ntabwo byagerwaho mu gihe hakiri abantu batumva ko twugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 kuko twaba twibeshya dukomeje kuri uyu muvuduko w’izamuka ry’imibare reka nibutse ko utubari dufunzwe tutanemewe,hari abagize ingo zabo ,amashyamba ndetse n’imodoka zabo aho banywera ntabwo byemewe.

Yagize ati” Ibi bikorwa turabihawe ariko turacyafite byinshi byo guhindura kuko icyorezo cya COVID-19 kirimo kugenda cyiyongera, bityo rero ntabwo dukwiye kwirara kuko imibare irimo kwerekana ko abantu badohotse. Tuributsa abantu ko nta tubari twemewe kuko abadukora badukora mu ngo zabo, abandi bakajya mu mashyamba, abandi bakanywera mu modoka bazenguruka mu mijyi no mu mihanda. Ibi rero byatuma ubwiyongere bw’iki cyorezo bwiyongera cyane. Igikenewe ni ukubihagarika, abayinywa tukabasaba ko bayijyana mu ngo zabo kandi bakirinda gutumira abandi mu ngo zabo  kuko n’ubundi waba ukoze akabari”. Akomeza avuga ko aba barenga ku ngamba aribo bashobora kuba imbarutso yo gukwiza icyorezo mu gihe bahuye n’abanduye.

Murashi Gaston, umuturage I Rubengera ho mu karere ka Karongi avuga ko hari abaturage koko bameze nk’abatumva, bacengana n’ubuyobozi bagakora utubari aho batuye, abandi bakazijyana mu mashyamba n’ahandi. Ashimangira ko bidakwiye, ko batabihagaritse abantu benshi bashobora kwandura COVID-19.

Yagize ati” Hari abantu bumva ko basobanutse ariko batumva inama z’ubuyobozi ahubwo bagahora bacengana nabwo mu kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bagakora utubari mu ngo zabo, abandi bakajya mu mashyamba ukabona abantu basinze utazi aho banywereye, ugasanga n’ubundi barenze kuri ya mabwiriza bakajya ahantu bashobora kwandura ntibamenye n’uwabanduje”.

Uwitwa Mukankiko Domitille we agira ati” Ku bwanjye mbona iki cyorezo giteye inkeke! ariko ubona ko uwubahirije amabwiriza dusabwa ntaho ahurira nacyo. Uwayarenzeho aba yishyira mu bibazo byo kwandura no kwanduza abandi ariko twirinze byarushaho kugenda neza. Ni tutirinda bazadusubiza muri Guma mu rugo nkuko byigeze kugenda umuntu akazajya ava mu rugo agiye guhaha no kwivuza”.

Hashize hafi icyumweru imibare itangazwa na Miniteri y’Ubuzima (Minisante) kuri Covid-19 igaragaza ko irimo gutumbagira cyane kugeza aho mu masaha 24 y’umunsi wo kuwa 22 Kamena 2021 habonetse abarwayi bashya 861, umubare munini kuva iki cyorezo kigaragaye mu Rwanda mu kwa Gatatu kwa 2020. Kugeza ubu nyuma yo kubona ko ubwiyongere bw’iki cyorezo bukomeje gutumbagira, hashyizweho gahunda ya Guma mu Karere ndetse I saha ntarengwa yo kugera mu rugo ishyirwa saa Moya. Abakomeza kurenga ku ngamba n’amabwiriza byo kwirinda Covid-19, baributswa ko barushaho gushyira ubuzima bwabo n’ubw’Abanyarwanda bose mu kaga.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →