• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
04/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
04/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
04/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Donald Trump yareze mu rukiko Kompanyi; Twitter, Facebook na Google ku munigana ijambo

Umwanditsi
July 7, 2021

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, uwahoze ari umukuru w’Igihugu Donald Trump, yatangaje ko yashyikirije urukiko ikirego ku bigo bikomeye bitatu by’ikoranabuhanga. Avuga ko bimunigana ijambo ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nk’uko yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru, Trump yareze Facebook, Twitter na Google, n’abayobozi babyo bakuru. Yaregeye urukiko rwo ku rwego rw’Igihugu muri leta ya Florida, mu majyepfo y’Igihugu, aho asigaye atuye nyuma yo kuva ku butegetsi. Yavuze, ati: “Turasaba urukiko ko ruhagarika ko ducecekeshwa no kudushyira ku rutonde rw’umukara.”

By’umwihariko nkuko VOA ibitangaza, sosiyete Twitter na Facebook zafunze imbuga za Trump nyuma y’igitero cy’abayoboke be kuri Capitol (ingoro y’inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Congress). Ni igitero cyabaye ku itariki ya 6 y’ukwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2021.

Izi Kompanyi mu gufunga imbuza za Trump, zasobanuye ko zabikoze kubera impungenge z’uko Trump yakoresha imbuga ze kugirango ahamagarire abantu ibindi bikorwa by’urugomo. Kugeza ubu, ntashobora kugira icyo atangaza kuri Twitter na Facebook.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5827 Posts

Politiki

4078 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga