Gakenke: Bane bafashwe bakekwaho kwiba amabuye y’agaciro mu kirombe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gakenke mu murenge wa Ruli kuri uyu wa 20 Kamena 2019, yafashe abasore 4 bamaze kwiba ibiro 20 by’amabuye y’agaciro azwi nka “coltan’’ bibye mu  kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro giherereye mu Karere ka Gakenke umurenge wa Ruli.

Abafashwe ni Hakuzimana Froduard w’imyaka 24, Niyigena Celestin w’imyaka 25, Habineza Egide w’imyaka 28 na Byishimo w’imyaka 18 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana yavuze ko nyuma y’uko kompanyi icukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Ruli itanze ikirego ko yibwa amabuye y’agaciro mu kirombe cyayo, hahise hatangira ibikorwa byo gushakisha abakekwaho ubu bujura .

Yagize ati “Tumaze kumenya ko kompanyi yitwa Eprocomi Limited icukura amabuye y’agaciro mu karere ka Gakenke yibwa amabuye y’agaciro cyane ayo mu bwoko bwa Coltan; twahise dutangira ibikorwa byo gushakisha abantu bihishe inyuma y’ibi bikorwa by’ubujura. Duhita tubafata tubasangana ibiro 20 by’amabuye y’agaciro ya coltan, tuyasubiza ba nyirayo.”

CIP Rugigana yashimiye abaturage bagize uruhare rwo guha amakuru Polisi yatumye aba bakekwaho ubujura bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Ati “Turashimira abaturage batanze amakuru, buri muntu wese agize uruhare rwo gutanga amakuru ku gihe yabakora ibyaha, byabasha gukumirwa bitaraba. Uyu muco rero wo gutanga amakuru no kuba buri wese ijisho rya mugenzi we bikwiye kuranga buri muturage wese.”

Yakomeje avuga ko Polisi itazahwema kurwanya abacukura ndetse bakanacuruza amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko kimwe n’abandi bose bakora ibyaha bitandukanye.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →