Gakenke: Gitifu w’Umurenge wa Muhondo n’abandi batawe muri yombi bazira umumotari

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, rubinyujije kuri Twitter ruratangaza ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, Akarere ka Gakenke n’abo bari kumwe, aho bagaragaye mu mashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga bakubita umu motari. 

Hakuzimana Valens, niwe Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo wafunzwe na RIB, bivugwa ko yafatanije n’abandi bantu barimo urubyiruko rw’abakorerabushake n’umuntu wa Ngali n’abandi (nkuko mu mashusho bigaragara).

Mu butumwa bwa RIB, ivuga ko yamufunze hamwe n’abandi bari kumwe bagaragaye ku mashusho ku mbuga nkoranyambaga bakubita umumotari wari utwaye imizigo(Urusenda) I Kigali binyuranyije n’amabwiriza ya guma mu karere mu rwego rwo kwirinda Covid-19

RIB, ivuga ko aba bafashwe bakurikiranyweho ibyaha by’iyicarubozo, Gukubita no gukomeretsa umuturage mu gihe bagenzuraga ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Ikomeza yibusa ko nk’urwego rw’ubugenzacyaha nta muntu uwo ariwe wese wemerewe gukubita undi niyo yaba yakoze icyaha cyangwa amakosa kuko nta gihano cyo gukubita giteganywa n’amategeko mu Rwanda.

Abatawe muri yombi nkuko RIB ibitangaza, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rushashi na Gakenke mu gihe hakorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Mu kiganiro Zinduka kuri Radio na TV 10 muri iki gitondo cyo kuwa 06 Nyakanga 2021, bavugishije Uwizeyimana Odette, umugore wa Motari witwa Ndamage Pierre wahohotewe, uyu mugore we avuga ko ibyo umugabo we yakorewe ari ihohoterwa, asaba ko arenganurwa kandi agahabwa indishyi z’akababaro.

Uyu mugore wa Motari, avuga ko we n’umugabo bamaranye amezi 7 bashakanye, ko ndetse atwite. Avuga ko urusenda yari atwaye I Kigali ari urw’umugabo witwa Nsanzamahoro baturanye. Nubwo amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 yashyizeho ingamba za Guma mu karere, ntaho bibujijwe ko imizigo cyangwa se imyaka n’ibiribwa bitemerewe gutwarwa.

Muri aya mashusho, Motari agaragazwa akurwa kuri moto ipakiye imifuka bivugwa ko yarimo urusenda, bakamuteraniraho ari benshi bamwe bakubita, bamaze kumuryamisha hasi bamwe bamukubita inshyi abandi imigeri mu nda, nyuma haza abafite imigozi bazirika amaguru n’amaboko nk’abazirika inyamaswa. Hari amajwi y’abumvikana biyama abandi kutamukubita nawe ataka hari n’abandi ubona bashungereye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Gakenke: Gitifu w’Umurenge wa Muhondo n’abandi batawe muri yombi bazira umumotari

  1. Gogo July 7, 2021 at 7:10 am

    Ibi si iby’i Rwanda rwose ,bakanirwe urubakwiriye Kandi uyu mumotari ahabwe indishyi zikwiranye n’ihohoterwa yakorewe. Kuko ibinyabiziga bitwara ibiribwa byo byemerewe kwambukiranya Uturere kugira ngo mu turere badahinga nabo babashe kubona ibibatunga.

    Sinzi rero ukuntu aba bashinzwe kubahiriza amabwiriza aribo batayazi kugeza nubwo bahohotera umuntu bene aka kageni. Bongere baganirizwe kuko ahenshi usanga utu twana tw’Urubyiruko tuba tutabisobanukiwe na busa. Mu gihe Hari impinduka zabayeho bakoreshwe inama(online or physical) babasobanurire impinduka zabayeho mu iyubahirizwa ry’amabwiriza naho Ubundi byazabyara ibibazo da.

Comments are closed.