Izina Cheri (e), Honey cyangwa Mukunzi ntirigomba gushirana n’agahararo- Tuyizere Thadee

Ku munsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana umugore wo mucyaro, abagabo n’abagore bo mu murenge wa Nyamiyaga akarere ka Kamonyi bibukijwe n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu ko hari amazina bagomba guhorana.

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 15 ukwakira 2016, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana umugore wo mucyaro, Tuyizere Thadee umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yibukije ndetse asaba abagabo n’abagore kutarekura amazina meza bahamagaranaga mu bihe byabo byiza by’urukundo.

Ibi bihe byiza abagore n’abagabo bibukijwe, ni ibihe byabo bya mbere bamenyana, barambagizanya ndetse n’ibihe byabo byo kubana bahararanye aho bahamagaranaga amazina arimo nka Mukundwa, Cheri(e), Honey n’ayandi bagaragaza ko bishimiranye.

Tuyizere yagize ati:” Aya mazina meza agaragaza ko buri wese yitaye ku wundi, amukunze,afite uko amutandukanya n’abandi kubera ko amukunda ntabwo agomba gushirana n’agahararo, mugomba kuyahamagarana kuva ku munsi wambere wo guhura kwanyu kugeza mushakanye no kugeza musazanye”.

Abantu b'ingeri zitandukanye bari bishimiye ibirori by'umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mucyaro.
Abantu b’ingeri zitandukanye bari bishimiye ibirori by’umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mucyaro.

Tuyizere, yasabye kandi abagore n’abagabo muri rusanjye kujya bagirana ibihe byiza byo kuganira ngo kuko binyuze mu biganiro ariho hapangirwa gahunda z’iterambere ry’urugo, ariho kandi hakorerwa imigambi myiza yose yo kubaka umuryango ukomeye no guteza imbere igihugu muri rusanjye.

Abatakibuka cyangwa batagikozwa ibihe byiza by’urukundo byabaranze, basabwe kugaruka ku isoko y’urukundo, kongera kwiyubaka mu rukundo no gufatanyiriza hamwe ku bw’inyungu z’umuryango ndetse n’inyungu z’igihugu muri rusanjye.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter  

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →