Kamonyi: Abanyeshuri bimwe indangamanota bazizwa umusanzu w’ubwiherero bw’abarimu n’inzu y’abakobwa

Bamwe mu banyeshuri bo kukigo cy’amashuri abanza cya Kiboga giherereye mu Kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rugalika kuri uyu wa 5 Mata 2019 batashye batabwiwe amanota kubwo kutabasha kwishyura umusanzu basabwe w’ubwiherero bw’abarimu n’inzu y’umukobwa.

Baba abanyeshuri, baba n’ababyeyi babo baganiriye n’intyoza.com bahamya koi bi babibonyemo nk’akarengane ku bana. Bavuga ko kuba hari ababyeyi baba batarabonye umusanzu w’inyubako y’ubwiherero bw’abarimu n’inzu y’abakobwa abana batakagombye kubiryozwa mu gihe nta bushobozi bwabonetse.

Umwe muri aba ati “ Birababaje, abana bageze mu kigo barabavangura ngo utarabashije kwishyura uwo musanzu ntabwo ahabwa amanota. Bamwe banze kuva mu mashuri ariko basohorwamo bataha nta manota.”

Akomeza avuga ko kuba umwana cyangwa ababyeyi baba batarabonye ubushobozi bitakagombye kwishyuzwa abana ngo bavutswe uburenganzira bwo kubwirwa amanota nk’abandi.

Ubwo intyoza.com yashakaga kumenya ukuri kuri iki kibazo, twahamagaye Niyodusenga uyobora iki kigo nyuma y’igihe twamubuze tumuha ubutumwa bugufi ahita ahamagara.

Abwiwe icyo ashakirwa ati“ Ubundi wabikuye he”. Yahise asaba umunyamakuru ku muhamagara, agerageza kenshi byanga ariko ibiganiro biza gukomeza binyuze mu kwandikirana ubutumwa bugufi(sms).

Ku kuba hari abana batahawe amanota bagataha yagize ati“ Inteko rusange y’ababyeyi  yateranye mu kwezi kwa kabiri 2018 yemeje ko buri mubyeyi ufite abana 2 azatanga umusanzu w’amafaranga 1000 naho abarenze 2 akishyura 2000”.

Nyuma yo kuvuga iby’inteko rusange eshatu zakozwe zikkavuga kuri iki kibazo, yakomeje ati” Mu nteko rusange ya tariki 2 Mata 2019 twabigarutseho dusanga bikwiye ko abatarayatanga tutabaha Bulletin ( indangamanota) bityo umubyeyi akazatubwira igihe azayazanira”. Akomeza avuga ngo ab’imyumvire myiza batanze uyu musanzu ngo naho abafite imyumvire mibi bumva bakwirirwa binywera.

Bamwe muri aba babyeyi babwiye umunyamakuru ko ibyinshi mu bivugwa n’ubuyobozi ari ibinyoma batemera. Gusa bakavuga ko nubwo baba barasabwe umusanzu bakaba batarawubonye ku mpamvu zinyuranye zirimo n’ubukene bitakagombye gutuma abana babiryozwa ngo bamwe batahe babwiwe amanota abandi batahe barira.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Abanyeshuri bimwe indangamanota bazizwa umusanzu w’ubwiherero bw’abarimu n’inzu y’abakobwa

  1. Minani April 6, 2019 at 2:57 pm

    Sha ba Directeur baragowe pe.

Comments are closed.