Kamonyi/Gihara: Yatemye abantu batatu akoresheje umupanga umwe arapfa

Ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 30 z’uyu mugoroba wa tariki 19 Nyakanga 2019, umugabo bivugwa ko yitwa Habimana Jean Marie Vianney w’imyaka 25 y’amavuko yateye mu Mudugudu wa Rukaragata, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda atema akoresheje umupanga abantu batatu barimo umusaza w’imyaka 66 y’amavuko yakomerekeje bikomeye akajyanwa kwa muganga(CHUK) ari naho yaguye.

Abatemwe uko ari batatu ni; Kamana Pascal w’imyaka 66 y’amavuko watemwe mu mutwe no mu mugongo mu buryo bukomeye aho ubutabazi bwahise bumwohereza ku bitaro byigenga bya Kaminuza y’u Rwanda bya Kigali-CHUK(ari naho yaguye), hari kandi Mukarurangwa Venantie w’imyaka 55 y’amavuko watemwe ku kuboko yajyanwe ku kigo nderabuzima cya Gihara, hamwe na Bizumutima Jean w’imyaka 43 y’amavuko watemwe ku rutugu.

Amakuru agera ku intyoza.com ni ay’uko uyu watemye abantu akomoka mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Mushishiro, Akagari ka Munazi ho mu Mudugudu wa Kiyoro. Biravugwa kandi ko ajya gutema aba bantu yari aturutse i Kigali, mu gihe umuhoro yabatemesheje bivugwa ko yawukuye ku musaza yatemye mbere.

Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda yahamirije intyoza.com ko aya makuru ari impamo. Avuga ko uyu mugabo watemye aba bantu yafashwe n’abaturage bakamushyikiriza umuyobozi. Avuga kandi ko inzego za Polisi na RIB zahise zitabara bwangu zigatwara uyu mugabo ndetse zigafatanya n’abaturage kugeza kwa muganga abatemwe.

Uyu mugabo uvugwa ko yitwa Habimana, ngo yinjiye bwa mbere mu rugo rw’umusaza Kamana aramutema(yaguye CHUK), ubwo yasohokaga ageze ku irembo nibwo yakubitanye n’uriya Mukarurangwa aramutema, yigiye imbere ahunga induru yavugirizwaga n’abaturage nibwo yahuye na Bizumutima amutema ku rutugu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →