Kamonyi-Ngamba: Umugabo yapfuye yishwe n’ikirombe atwererwa ko yari umuhebyi/umujura

Siboniyo Janvier w’imyaka 28 y’amavuko, akaba umuturage wo mu Murenge wa Ngamba, Akagari ka Kazirabonde, Umudugudu wa Gatare, kuwa Gatandatu ku I saa mbiri n’igice z’igitondo yaguye mu kirombe cya Kompanyi KOMIKA ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Nyuma yo gupfa, yaba KOMIKA, yaba n’ushyirwa mu majwi ko yamukoreshaga bose baramwihakana, bakavuga ko yari umujura/umuhebyi. Umugore w’uyu nyakwigendera ashimangira ko umugabo we yari asanzwe ari umucukuzi uzwi, ko atari umuhebyi.

Kuba umucukuzi yagwa mu kirombe agatwererwa kwitwa umujura cyangwa se umuhebyi, ni imvugo isanzwe akenshi ikoreshwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko kenshi banyiri ibirombe baba bahunga amakosa yabashyirisha mu ngorane zirimo gukurikiranwa mu butabera no kugira ibyo bishyura. Aha akenshi hanatangwa ruswa mu buryo butandukanye ndetse na benshi mu batuma bimenyekana bagasabwa guceceka cyangwa se kugira imvugo imwe, uwapfuye akitwa umujura/umuhebyi.

Kompanyi ya KOMIKA isanzwe ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu birombe biri mu Murenge wa Rukoma na Ngamba, amakuru agera ku intyoza.com ni ay’uko uruhushya rwo gucukura bari bafite rwarangije igihe ariko bakaba baratse urundi. Mu kirombe cyayo kiri mu Murenge wa Ngamba ari naho haguye uyu muturage, ntabwo iyi Kampanyi yemera ko uyu mucukuzi imuzi, bamwita umujura/ umuhebyi.

Joshua Muyenzi uyobora KOMIKA, ku murongo wa Terefone yabwiye intyoza.com ko umuturage wapfuye aguye mu kirombe cy’iyi Kampanyi ari umuhebyi. Ati“…Si nzi, hari umuhebyi wahaguye. Ni umuhebyi ntabwo ari umukozi, ni babandi baba baje kwiba. Amakuru nuko namenye yuko hari umuntu waguyemo, nsanga ni umuntu tutazi”. Akomeza avuga ko nta n’umuntu bazi wacukuraga muri iki kirombe.

Umugore wa Nyakwigendera witwa Nyiramisigaro Valerie, ahamya ko umugabo we yari umucukuzi uzwi ndetse ko ariko kazi yakoraga mu kirombe cya KOMIKA. Ashimangira ko yakoreraga uwitwa Dushimimana Claude uhacukura, ko ndetse ari bo bafashije mu kwishyura imodoka yabatwaye umugabo we amaze gupfa. Ntabwo yumva impamvu bamwihakana kandi bamukoreshaga.

Gusa, akeka ko guhakana ko umugabo we yari umukozi uzwi bishingiye ku gushaka guhisha ukuri no gukwepa kugira icyo bamarira umuryango wa nyakwigendera. Avuga kandi ko mu rukerera rw’umunsi uyu mugabo we yapfuye uyu mukoresha yari yamuhamagaye amusaba kwihuta akaza bakajya mu kazi. Anavuga ko uyu nyiri ikirombe yabwiye abakoranaga na Nyakwigendera ngo bazavuge ko bahebaga ngo bitazamuteza ingaru, ngo ni birangira azabagurira akantu. Uyu mukoresha ngo yanagiraga Butiki aho umugore wa Nyakwigendera yajyaga afata ibyo akeneye mu rugo, hanyuma umugabo bamuhemba bakamukata ay’ibyo batwaye.

Majyambere Samuel, Umunyamabanga NShingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba avuga ko amakuru yahawe ari uko uyu muturage waguye mu kirombe yari umuhebyi. Gusa ashimangira ko uwamukoreshaga ku makuru yahawe ari uwitwa Claude.

Dushimimana Claude ushyirwa mu majwi ko ariwe ucukuza amabuye y’agaciro muri iki kirombe cya KOMIKA, umugore wa Nyakwigendera ahamya ko mu rukerera rwo kuwa Gatandatu yahamagaye umugabo we( Nyakwigendera) ngo abanguke mu kazi ( gucukura). Ushyirwa mu majwi ubwo umunyamakuru yamuhamagaraga yabanje kwirenga ararahira ko ntaho azi iby’amabuye n’ubucukuzi, ko we icyo akora ari Butiki afite, ko acuruza.

Nyuma y’ikiganiro kirekire n’umunyamakuru wamuhaga ingero zo kuba ariwe ucukura muri iki kirombe, ko ndetse we n’abo bafatanya bagombaga guhemba abakozi kuri iki cyumweru, ko yahamagaye nyakwigendera mu rukerera, ko umugore yajyaga ajya no gufata ibyo akeneye kuri Butiki, ko baziranye neza…, yavuze ko icyo yemera ari uko Nyakwigendera yari inshuti, ko amuhamagara mu rukerera atari uko yamukoreshaga, ahubwo ko nk’umuntu wabikaga ibikoresho iwe yamubyutsaga ngo hacyeye.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere ka Kamonyi bukorerwamo byinshi binyuranije n’amategeko cyane ko byinshi mu birombe bikoreshwa n’abatagira ibyangombwa. Hari ruswa n’abakomeye babibarizwamo ku buryo benshi bashyira mu majwi ikigo gifite ubucukuzi mu nshingano n’abakozi bacyo kugira uruhare mu guha icyuho ubucukuzi butagira ibyangombwa, bashingiye kuri ruswa n’itonesha ndetse n’ikimenyane ngo bishobora kuba biha bamwe indonke zituma hari aho baryamira ukuri.

Ikindi kivugwa cyane ni uburyo bw’itangwa ry’impushya cyangwa se ibyangombwa by’ubucukuzi, aho usanga hari abafite indani zikoze neza cyangwa se baratunganije ibyo basabwa bakimwa ibyangombwa nyamara ku rundi ruhande wagera ahitwa ko hahawe ibyangombwa ugasanga ntacyo harusha ababyimwe. Bakavuga ko kudatanga impushya nabyo biri mu bikomeza ubucukuzi butubahirije amategeko kuko benshi mu bajya mu birombe ngo ni abaturage bahakuriye aribyo bibatunze. Bamwe mu bashoye imari ngo kenshi ntabwo bazi iby’ubucukuzi uretse gusarura amafaranga batitaye ku buzima bw’abamanuka mu nda y’isi gushaka ayo mabuye. Hari n’abantu ku giti cyabo bitwikira umutaka wo gukora amakoperative, ugasanga abitwa abanyamuryango ntacyo bakuramo, ahubwo kuko ubashyira imbere abasha kwigerera aho ashaka, n’uruhushya ngo rurashira akagenda yitwaje izina cyangwa se amakoro ku bamufasha.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →