Kamonyi: Prof. Dusingizemungu asanga ababyeyi bakwiye gufashwa kwigisha abana amateka kuri Jenoside

Perezida w’umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi-Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Prof Dusingizemungu Jean Pierre asaba ababyeyi kuganiriza abana babo batabahisha amateka kuri Jenoside, bakabikora batayagoreka, babafasha gusubiza ibibazo byose bafite.

Prof Dusingizemungu, ibi yabigarutseho kuri uyu wa 26 Mata 2019 mu butumwa yahaye abitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko kwibuka abasaga ibihumbi 50 biciwe ku Mugina ( icyahoze ari Komine Mugina ubu ni Umurenge wa Mugina).

Yagize ati” Ababyeyi bagomba gufashwa, bakeneye gufashwa bagakangurirwa kuvuga amateka, abenshi nta nayo bavuga ariko hari n’abayavuga bakagoreka bakazanamo n’iby’ingengabitekerezo n’ibindi, ababyeyi rero bagomba gukurikiranwa buri gihe buri gihe, kandi na hariya duhurira mu midugudu no mu bikorwa bindi duhuriramo mu masibo n’ahandi aho niho ababyeyi bagomba gufashirizwa”.

Prof Dusungizemungu akomeza ati” Kandi noneho hagashyirwaho n’uburyo bwo kujya abantu bagenzura niba abo babyeyi koko ayo mateka bayakomeza, mu biganiro bagirana n’abana, ariko kandi hari n’ikindi kibazo cy’uko ababyeyi benshi batabona n’umwanya uhagije wo kuganira n’abana, tukaba dukangurira ababyeyi ngo bongere umwanya wo kuganira n’abana, basubize ibibazo bababaza kuko hari n’abarimu bananirwa kugira ingingo bakomozaho bakabwira abana bati muzajye kubaza ababyeyi banyu”.

Akomeza kandi avuga ko hari bamwe mu babyeyi bakwepa kuganiriza no kwigisha abana babo ku mateka y’u Rwanda kuri Jenoside bitewe no kutagira ubumenyi ndetse no kubura imfashanyigisho.

Asaba Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge ko ifatanije n’abahanga bashaka uko bakora incamake y’igitabo avuga ko cyasohotse muri 2016 kivuga ku mateka y’u Rwanda n’aya Jenoside, bikagezwa kubabyeyi bose bakanasobanurirwa uko bajya bayiganiriza abana. Asaba kandi abafite ubushobozi kurusha abandi guhugura abatabufite hagamijwe gushyikiriza aya mateka abana bose b’u Rwanda ari amwe.

Prof Dusingizemungu ahamya ko mu gushaka gukurikirana no kumenya umusaruro uva mu nyigisho zitangwa n’ababyeyi ku bana hakwiye kubaho uburyo abana babazwa icyo bahabwa n’ababyeyi, bityo bigafasha kumenya neza niba bahabwa ibibagirira akamaro. Niba badahabwa ibikocamye nk’uko abivuga cyangwa se hatarimo ingengabitekerezo, niba se byuzuye bityo abantu ngo bahereye kuri ibyo bakamenya ahakwiye gushyirwamo imbaraga kurushaho.

Abayobozi batandukanye bunamiye abatutsi basaga ibihumbi 50 biciwe ku Mugina muri Jenoside.

 

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →