Kamonyi-Rugalika: Hari abaturage bijujutira icyo bise Kode muri Mituweli no gusiragizwa

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Rugalika, bijujutira gusiragizwa ku Murenge bashaka icyo bavuga ko ari Kode muri serivise ya Mituweli, aho ababyeyi b’abana bari munsi y’imyaka 15 bajya ku Murenge umunsi umwe mu cyumweru gushaka Kode abana bazajya bifashisha mu kwivuza. Ibi, babibonamo imbogamizi kuko ngo umunsi umwe gusa n’ubwinshi bw’abo bahasanga bibateza ibibazo. Hari n’abacitse intege mu gutanga Mituweli. Ku Murenge bo ikibazo bakibona ukundi, bakanavuga ko hari amakuru abo baturage badafite.

Abaturage baganiriye n’intyoza.com, bavuga ko hashize igihe basiragizwa ku Murenge wa Rugalika, basabwa kujya gushaka Kode z’abana ngo bazajye babasha kwivuza. Bavuga ko bahawe umunsi umwe mu cyumweru wo kuwa Gatatu, nyamara ari Serivise ishakwa na benshi cyane ku buryo hari abamaze kuhagera inshuro zirenze enye kandi bazindutse iya rubika ariko bagataha badakorewe bakazagaruka.

Bavuga ko mu busanzwe, izi serivise bajya gushaka bari basanzwe bazisabira ku Kagali, nyuma bikazamurwa ku Murenge batazi uko byakozwe. Bavuga ko ari ukubagora, bagasaba ko niba hari icyakorwa, byasubizwa mu kagari habegereye ndetse no mu bigo Nderabuzima, bityo bakoroherezwa bakareka gusiragira batikorera imirimo ibateza imbere. Hari bamwe bavuga ko bamaze gucika intege mu gutanga Mituweli y’umwaka utaha ku bw’ibyo bamaze guhura nabyo.

Abayobozi bo mu ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Kamonyi kugera k’ushinzwe ibijyanye na Mituweli ubwo babazwaga n’Umunyamakuru iby’iki kibazo, basa n’abatunguwe, ndetse bavuga ko ibyo batabizi.

Umugiraneza Marthe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika, ntabwo yumva kimwe iki ikibazo n’Abaturage bavuga ko basiragizwa kubera icyo bise Kode. Abibonamo nko kuba hari abadafite amakuru ku mpinduka zabaye, n’ibikorwa.

Gitifu Umugiraneza, avuga ko abaturage bavuga ibyo bishobora kuba biterwa n’uko nta makuru bafite ku mpinduka zabaye. Gusa, avuga ko umwana wese udafite irangamuntu hari nomero ahabwa kugira ngo abashe kuvurwa. Cyakora, nawe ahamya ko umunsi wa Gatatu ku Murenge haba hari Abagore benshi cyane.

Avuga ko ku muntu wese udafite irangamuntu hari amabwiriza ya RSSB, avuga ko uwo anyura ku Murenge akandikwa, agahabwa Nomero imuranga( Kode) akayijyana ku irembo bakamudekararira akabona icyemezo cy’amavuko. Icyo cyemezo ngo nicyo ajyana agahabwa ikarita azajya yivurizaho.

Avuga ko mbere mu Kagali byakundaga kuko hari icyemezo bakoraga, bagashyiraho ifoto akaba aricyo uwo ajyana, ariko ngo nyuma RSSB yarabihinduye. Ashimangira ko ahubwo hari ahandi izo mpinduka bahise bazishyira mu ngiro, mu gihe bo nka Rugalika babikoze batinze, ari nayo mpamvu hari abashobora kuba babyijujutira.

Ku bigendanye n’Umunsi wa Gatatu, abaturage bijujutira cyane, Gitifu avuga ko uyu munsi aribwo haza ababyeyi benshi baba batarandikishije abana igihe bababyaraga, cyangwa se igihe mu gufata irangamuntu baba batarabashyizemo.

Akomeza avuga ko ikibazo cyabayemo ari uko abaturage bataramenyera impinduka, ko bari bamenyereye gukoresha ibyakorerwaga mu Kagari nyamara ibintu byarahindutse.

Gitifu Umugiraneza/Rugalika.

Icyo Gitifu Umugiraneza atanyuranyaho n’abaturage ni ubwinshi bw’abaturage ku munsi wa Gatatu baza gusaba Serivise, bigatuma n’ubasanze ashobora kubura uko yakirwa. Gusa na none, abaturage basaba ko bakoroherezwa, bakibuka ko baza basize ibindi bakoraga, ko umunsi umwe mu cyumweru utuma hari byinshi bipfa mu byo bikoreraga ndetse hakaba n’abandi bashaka Serivise bashobora kumara iminsi bayirukaho.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →