Kamonyi-Runda: Imodoka y’umuturage akaba n’umukozi wa FERWAFA yahiye, irakongoka

Mu ma saa sita z’ijoro ry’uyu wa 24 Werurwe 2021, mu Mudugudu wa Musebeya, Akagari ka Muganza, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi, imodoka ya Iraguha David, umuturage akaba n’umukozi ( DAF) mu ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda( FERWAFA), yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka.

Iraguha David ni umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imari-DAF muri FERWAFA. Uburyo imodoka ye yahiyemo bumuteye amakenga no kwibaza ko hari ikibyihishe inyuma kuko umuriro waturutse inyuma, ahantu hatagize aho hahurira na Moteri y’imodoka.

Aganira na intyoza.com avuga ko ahagana ku i saa sita z’ijoro aribwo yumvise intabaza-Alarm y’imodoka ivuze, agiye kureba ikibaye asanga imodoka irimo gushya uhereye inyuma, ibintu avuga ko biteye urujijo no kwibaza ko haba hari uwihishe inyuma y’iki gikorwa cy’ubugome.

Yagize ati “ Nka 00:00 nibwo numvise alarm y’imodoka ivuga ndebye nsanga irimo gushya uhereye inyuma. Hari ubyihishe inyuma urebye aho imodoka yahereye ishya”. Akomeza avuga ko nubwo akeka ko hari ubyihishe inyuma, ngo biragoye ko yamenya uwo ariwe, ariko akizera ko inzego z’iperereza arizo zabimufashamo.

Iyi modoka yahiye igakongoka, iri mu bwoko bwa Toyota corolla bakunda kwita Maso y’inyana. Abaturage batari bake ndetse n’inzego z’umutekano zirimo Polisi batabaye nubwo ntacyo baramiye kuko imodoka yahiye igakongoka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →