Kamonyi-Runda: Moto 17, abantu babarirwa muri 50 batangiye Noheli bari inyuma y’ingo zabo

Mu ijoro ry’uyu wa 24 Ukuboza 2020, guhera ku I saa mbiri Polisi ifatanije n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi mu murenge wa Runda, bakoze umukwabu ugamije kubahirisha amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho asaba ko buri muntu agomba kuba yageze aho ataha I saa mbiri z’ijoro. Abayarenzeho bafashwe kandi igikorwa kirakomeza.

Abafashwe bose bari mu byiciro bitandukanye. Abagabo n’abagore, abakuze n’abakiri abasore, aho bose bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Runda barenze ku mabwiriza yo kuba basabwa kutarenza I saa mbiri z’ijoro bakiri mu nzira.

Mu bafashwe, harimo abatari bake yaba mu mvugo ndetse n’imyifatire bigaragara ko bari bahembutse ( basomye kumarwa). Bose uko babarirwa muri 50, kugera hafi I saa tanu z’ijoro bari mu kibuga cy’umupira cya Ruyenzi, aho bashyizwe nk’abantu bananiwe kubahiriza amabwiriza y’I saha ntarengwa isabwa kuba umuntu ari aho ataha.

Mu butumwa Polisi ndetse n’ubuyobozi bahaga abafashwe bageze mu kibuga, babasabaga kumenya kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta kuko biri mu nyungu ya buri wese, ko kwirinda no kurinda abandi bitangirira mu guha agaciro ibisabwa buri muntu hagamijwe kwirinda kwandura no kwanduza icyorezo cya Coronavirus.

Mu gihe hashyizwe imbaraga mu kubahirisha amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus, asaba ko buri wese agomba kuba aho ataha ku I saa mbiri nkuko byemejwe n’inama y’Abaminisitiri iheruka, Polisi ndatse n’ubuyobozi bahuriye muri iki gikorwa, bibukije abafashwe ko ntawe ukwiye kuba Nyirabayazana wo gukwirakwiza icyorezo no kwica amabwiriza yashyizweho.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →