Kamonyi: Ubucucike bw’abanyeshuri, imbogamizi ku ireme ry’uburezi

Urwunge rw’Amashuri rwa Ruyenzi, ni kimwe mu bigo by’amashuri byasuwe n’abakozi ba Minisiteri y’uburezi. Hagaragaye ikibazo cy’ubucucike bw’abanyeshuri kinafite uruhare  mu idindira ry’ireme ry’uburezi. Abayobozi muri MINEDUC bahamya ko nyuma y’urugendo bazicara hagashakwa igisubizo kirambye.

Nshuti Narcisse, Umuyobozi w’urwunge rw’Amashuri rwa Ruyenzi ruherereye mu murenge wa Runda, ahamya ko ubucucike mu ishuri ari imwe mu mbogamizi ku ireme ry’uburezi. Ubucucike abubona mu buryo bubiri kandi bushobora gukemuka mu bihe bitandukanye.

Agira ati” Hari ubucucike mu cyumba cy’ishuri, hakaba n’ubucucike ku ntebe zo kwicaraho. Kugabanya ubucucike bujyanye n’ibyumba bijyanye n’ubushobozi bwo kubyongera mu buryo bwo kubaka, ariko ibijyanye n’ubucucike ku ntebe cyo ni ikibazo cyakemuka mu gihe kitarambye cyane kuko byo twarabitangiye, tumaze kugeza ku bihumbi 700 by’umusanzu w’ababyeyi, twanatangiye kwegera abafatanyabikorwa dukorana umunsi ku wundi, iki cyo ntabwo ari ikibazo kimara iminsi myinshi.”

Diregiteri Nshuti, asobanura ku ireme ry’uburezi mu kigo ayobora.

Nshuti, akomeza avuga ko mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri ariho higanje abana benshi cyane, aha ngo usanga hari abanyeshuri 169 mu byumba bitatu, hakaba n’aho usanga abanyeshuri 268 bari mu byumba bibiri.

Joseph Ngiziyabwo, umurezi mu rwunge rw’amashuri rwa Ruyenzi agira ati ” Ubucucike mu mashuri ni ikibazo, abana biga ku gira ngo batsinde, ntabwo waba ufite nk’abana 80 mu ishuri ngo ubiteho neza. Hasibiye nka 20 kandi uzakira na none abandi nka 80, ni ukuvuga ko uzigisha abana 100, ibyo rero ni imbogamizi.” Akomeza avuga ko ubu bwinshi bw’abanyeshuri abona bujyana kandi n’uko abanyarwanda batarita kuri Politiki yo kubyara bake bashoboye kurera.

Uyu murezi, yatangaga igitekerezo ku buryo ireme ry’uburezi ryanozwa n’ibyo abona bibangamye.

Rose Baguma, Umuyobozi mu kuru ushinzwe igenamigambi ry’uburezi muri MINEDUC, ari nawe uyoboye itsinda ry’iyi Minisiteri ririmo kuzenguruka muri bimwe mu bigo by’amashuri muri Kamonyi, avuga ko bimwe mu bibazo bidindiza ireme ry’uburezi harimo ubucucike bw’abanyeshuri, ko iki kibazo yanagisanze muri uru rwunge rw’amashuri rwa Ruyenzi yasuye ko kandi atari umwihariko wacyo kuko kinagaragara ahandi.

Agira ati ” Twabonye ubucucike bw’abanyeshuri, usanga abanyeshuri benshi mu ishuri rimwe, intebe bicaraho ntabwo zihagije, aho abana 4 cyangwa batanu bicara ku ntebe imwe. Ubucucike ni ikibazo gikomeye, ni nayo mpamvu twamanutse ku gira ngo turebe, ni turangiza uru rugendo rurimo gukorwa hirya no hino tuzicara noneho turebe mu gihugu hose uko bihagaze, niba ari amashuri, dushake uburyo tuyubake. Tuzareba ngo igikenewe ni iki hanyuma dufatanije n’izindi nzego n’abafatanyabikorwa turebe uburyo twabikora.”

Rose Baguma, yakira ibitekerezo bitandukanye ku cyakorwa ku ireme ry’uburezi.

Urugendo Minisiteri y’Uburezi hamwe n’abafatanyabikorwa bayo barimo hirya no hino mu gihugu, rwatangiye tariki 5 Gashyantare 2018 rukazarangira tariki 16 Gashyantare 2018. Rugamije “Ubukangurambaga mu guteza imbere ireme ry’uburezi”. Haribandwa cyane ku Guta ishuri no gusibira, Imicungire itanoze y’amashuri, Ubunyamwuga mu myigire n’imyigishirize, Isuku mu mashuri, Gutwita kw’abangavu n’urubyiruko mu mashuri hamwe n’Ikoreshwa ry’Ibiyobyabwenge.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →