Kamonyi: Umunyeshuri na mwarimu bari mu maboko ya Polisi

Nyuma y’ikiganiro mpaka (Debate) cyahuje impande ebyiri z’abanyeshuri mu kigo cy’amashuri cya Ecose Musambira, mwarimu n’umunyeshuri bafunzwe na Polisi.

Mu kiganiro mpaka cyahuje amatsinda abiri y’abanyeshuri Taliki ya 20 Nzeli 2016, mu kigo cy’ishuri rya Ecose Musambira byarangiye umunyeshuri umwe na mwarimu batabwa muri yombi na Polisi.

Ibi biganiro byari byateguwe n’umuryango witwa CARSA, byari byahujwe n’umunsi mpuzamahanga w’amahoro aho aba banyeshuri bakangurirwaga kwirinda amakimbirane, kumenya uko bayakumira ariko kandi baharanira kubaka umusingi ukomeye w’amahoro n’iterambere rirambye.

Mu kiganiro mpaka (Debate) cyahuje aba banyeshuri, insanganyamatsiko yari imwe ariko bayivuga kuburyo butandukanye. Baganiraga kumakimbirane bamwe bemeza ko amakimbirane ari meza abandi bagaragaza ko ari mabi.

Nyuma y’ikiganiro mpaka, mwarimu witwa Habiyaremye Noheli wo kukigo cy’amashuri cya Gihembe hamwe n’umunyeshuri witwa Uwayezu Fidele wiga ku kigo cy’isuri cya ESM( Ecole Secondaire de Musambira) bafashwe na Polisi barafungwa.

CIP Hakizimana Andre, umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyepfo, ku murongo wa Telefone ngendanwa yahamirije intyoza.com ko amakuru y’ifungwa ry’uyu mwarimu n’umunyeshuri ari impamo.

CIP Hakizimana, yabwiye intyoza.com ko ibyo aba banyeshuri na mwarimu bakoze barengereye, ko nubwo bari mu kiganiro mpaka batagombaga kuvuga cyangwa gusanisha amakimbirane na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

CIP Hakizimana yagize ati:” Ntabwo bakagombye kuba baratanze urugero kuri Jenoside, urazi ko Jenoside ari icyaha ndengakamere, Jenoside yoretse imbaga y’abatutsi, y’abanyarwanda, ubwo rero ntushobora gutanga urugero wigisha abana ugaragaza ko Jenoside ari amakimbirane. Bagombaga gutanga ingero ziganisha kumakimbirane yubaka, aho buri wese yagira ishyari ryiza ryo kwigira kuwundi kuko hari icyiza yigejejeho”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →