Menya neza ko Imana idatekereza ikibi ( kubika inzika) 

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho zigiye kumara iminsi irindwi( Seminar), inyigishi y’uyu munsi igira iti” Menya neza ko Imana idatekereza ikibi( kubika inzika)”. 

Soma:  “1 abakolinto 13:5”

Bibiliya itubwira ko Imana ari Urukundo. Ntabwo ari ukugira urukundo ahubwo yo ni urukundo. Kandi urukundo rwayo rugira amashami (extension of him)cyangwa ahandi hantu urusanga.

Iyo utumiye Yesu Kristo nk’ Umwami wawe mu buzima bwawe, Bibiliya itubwira ko ahita agira umutima wawe inzu ye. “FATA UMUNOTA UBITEKEREZAHO”.

Umuremyi wibibaho byose ari mu isi, mu ijuru, i kuzimu hose. Umuremyi wa byose utagira ikintu abika mu mutima kibi. Ahubwo agahitamo gukoresha ijambo ryayo mu nzira yizi nyigisho cyangwa ahandi kugira ngo aguhanure maze uve mubitayinezeza ariko ntakugirire inzika.

Yahisemo gukora mu mutima wawe inzu y’ ibwami. Waba uri kubyiyumvisha neza?

Reka ngerageze gutya.

Umukuru w’ igihugu cyawe araje I wawe aho utuye maze arakubwiye ati “ guhera uyu munsi ndashaka ko iyo nzu yawe tuyibanamo. Kandi ntugire ikibazo urampamo icyumba kimwe cyo hagati niberemo njye nkoreramo imirimo yanjye kandi naharare,  kandi uzajya anshaka azajya abanza anyure kuri wowe.

Ni umwemera azambona nutamwemerera ntashobora kumbona cyangwa ngo abone ubufasha bwanjye. Ubwo urasobanukirwa agaciro waba ufite mu gihugu ndetse no hanze y’ igihugu. Bishaka kuvuga ko urukundo rw’ Imana ruba muri wowe.

Uzi uko abakolinto bambere igice cya 13 uko havuga. Iyo ugendera mu rukundo rw’ Imana urihangana, uba umuntu usobanutse muri byose no ku bantu bose. Urukundo igihe cyose rurababarira. Bishaka kuvuga ko iyo urufite uhitamo kureka kurakarira mugenzi wawe cyangwa ku mugirira inzika, umuntu wakurakaje cyangwa wakugiriye nabi.

Uyu munsi niba mu bitekerezo bwawe hari liste y’ abantu bakugiriye nabi cyangwa batumye uhura n’ ibibazo urimo kano kanya ibyari byo byose reka bigende, bive mu mutima wawe. Reka urukundo rw’ Imana rukorere muri wowe guhera uyu munsi.

Imana iguhe umugisha…!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

estachenib@yahoo.com

+14123265034 WhatsApp

Umwanditsi

Learn More →