Muhanga: Urubyiruko rwasabye rugenzi rwarwo gushungura ibitambuka ku mbuga nkoranyambaga

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rurasaba rugenzi rwarwo gushungura no kujora ibitambuka ku mbuga nkoranyambaga kuko hari abakomeje gupfobya Jenoside no kubiba urwango bakoresheje izi mbuga nkoranyambaga benshi mu rubyiruko bakoresha. Babigarutseho kuri uyu wa 20 Gicurasi 2022 mu gikorwa cyo Kwibuka cyateguwe na Paruwasi Catedarale ya Kabgayi binyuze mu bigo bitandukanye 12 bya Kiliziya Gatolika muri Dioseze ya Kabgayi.

Urubyiruko rwiga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu i Kabgayi, rwanatanze ikiganiro ku mateka y’u Rwanda, ruvuga ko urubyiruko rugenzi rwarwo rukwiye kwigira ku mateka yabaye, rugaharanira ko ibyabaye bitakongera kuba, ariko kandi rukanirinda ibyo rusanga ku mbuga nkoranyambaga.

Iradukunda Rachid Yvonne, yiga mu rwunge rw’amashuri rwa Kabgayi mu ishami rya (PCB), avuga ko amateka ababyeyi banyujijwemo akomeye cyane, ko ntawe ukwiye kongera kuyagoreka abeshya abakiri bato kugirango yigarurire imitima yabo. Asaba ko izi mbuga zitonderwa kuko hari abagifite imitima y’ubugome n’urwango batifuriza ineza Igihugu.

Yagize ati” Ababyeyi bacu banyujijwe mu bintu bikomeye cyane, ariko ntawe ukwiye gukomeza kugoreka abeshya twebwe abakiri bato kuko utarabibwiwe n’ababyeyi be abyumvira mu biganiro. Hari abantu bakomeza gutambutsa inyigisho mbi zigamije gucamo ibice abaturage, bidacungiwe hafi bishobora gushora Igihugu mu kaga twanyuzemo. Twebwe urubyiruko dukwiye kwitondera aba bafite imitima mibi yo gutanya abaturage no kubacamo ibice”.

Mbabazi Kabare Marie Rose, umunyeshuri wiga mu mwaka wa 6 avuga ko ari byiza ko urubyiruko rumenya neza amateka yaranze Igihugu, ariko bakirinda ibyo basanga ku mbuga nkoranyambaga kubera ko hari abantu bagihembera amakimbirane ndetse bakaba banagifite Ingengabitekerezo yashoye Igihugu muri Jenoside yakorewe abatutsi. Asaba bagenzi be n’urundi rubyiruko hirya no hino mu Gihugu kwirinda kumira bunguri ibyo babona kuri izo mbuga.

Yagize ati” Urubyiruko rukwiye kumenya neza amateka yaranze Igihugu cyacu, ariko na none dukwiye kwirinda, tugashungura tugahitamo ibyiza kuruta ibibi biba ku mbuga nkoranyambaga kubera ko hari abagihembera amakimbirane baciye kuri izi mbuga, kandi ibitekerezo bafite byiganjemo ingengabitekerezo ya Jenoside ari nayo yashoye Igihugu maze Jenoside yakorewe abatutsi igatwara benshi kubera inyigisho mbi z’urwango no kubibasira byagiye byigishwa kuva kuri Repuburika ya 1 n’iya 2. Dukwiye kwirinda kumira bunguri ibyo tubona ku mbuga nkoranyambaga”.

Ubavuna Honoré wiga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu i Kabgayi mu ishami ry’Ubugenge, ubutabire, n’ibinyabuzima(PCB) avuga ko Leta ikwiye kuvugana n’ibigo cyangwa na banyiri ziriya mbuga, bityo ibishyizweho biharabika amateka ya Jenoside bikaba byasibwa kugira ngo bidakomeza kwangiza abana batarabasha kubireba kuko birimo inyigisho mbi cyane.

Visi Perezida wa mbere wa Ibuka mu karere ka Muhanga, Kayitesi Beatha avuga urubyiruko rukwiye kubwizwa ukuri ndetse rukirinda abarubeshya. Ahamya ko Isi yabaye umudugudu kubera ikoranabuhanga, ko abakiri bato bakwiye kujonjora ibyo babona n’ibyo bumva ku mbuga nkoranyambaga kandi n’ababyeyi bagasabwa kuvugisha ukuri.

Mayor Kayitare Jacqueline

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yabwiye itangazamakuru ko yishimiye uko Kwibuka kuri iyi nshuro byateguwe. Avuga ko mbere abakuru aribo bateguraga byose, bakigisha ariko ngo kuri iyi nshuro urubyiruko rwahawe rugari mu gutegura no kwigisha. Asanga rukwiye gukomeza kwigishwa, bakirinda ibishyirwa ku mbuga nkoranyambaga kuko harimo kugoreka amateka.

Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi wahuje ibigo 12 birimo; Ibitaro bya Kabgayi, Hotel saint Andre &Lumina, ibigo by’amashuri bya College Sainte Marie Reine, Petit Seminaire Saint Leon Kabgayi, Grand seminaire Philosophicum-Kabgayi, Gs Saint Joseph, Gs Kabgayi A&B, Economa Generale, Cartas Kabgayi, amashami atandukanye y’ababikira, Ibitaro by’amaso bya Kabgayi n’ibindi bitandukanye, aho bose bunamiye ndetse bashyira indabo ku mva rusange ya Kabgayi ishyinguyemo imibiri igera ku 12107.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →