Nyamasheke: Bibukijwe kwita ku mibereho myiza y’umwana, bamurinda icyamusubiza inyuma

Polisi ikorera mu karere ka Nyamasheke yasabye abaturage bo mu murenge wa Cyato gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge kandi bakita ku mibereho myiza y’abana.

Ni ibiganiro byahawe abaturage tariki ya 10 Gashyantare 2019, bigamije kubereka uruhare bafite mukurwanya ibiyobyabwenge byiganje cyane mu rubyiruko ndetse no kubashishikariza kurushaho kwita ku mibereho y’abana babarinda kugwingira.

Inspector of Police (IP) Philippe Abizeye ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Nyamasheke yasabye ababyeyi kwita ku mirire y’abana mu rwego rwo kubarinda indwara ziterwa n’imirire mibi.

Yagize ati “Igwingira ry’abana bato ni kimwe mu bidindiza imikurire yabo  haba ku mubiri ndeste no mu mitekerereze,  mu kwiriye kumenya ko imirire y’abana ari ishingiro  ry’imikurire myiza yabo. Mu kuzuza izo nshingano rero, turabasaba kugira uturima tw’igikoni two guhingamo imboga zizajya zibafasha kubona indyo yuzuye.”

Yaboneyeho gusaba abaturage kurangwa n’isuku haba aho bakorera naho baba no kuyigirira abana mu rwego rwo kubarinda indwara ziterwa n’isuku nkeya.

IP Abizeye, yasabye urubyiruko kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bifitanye isano nabyo, ahubwo bakarushaho gutanga amakuru ku gihe y’ababicuza n’ababikoresha kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

Yagize ati “Urubyiruko nirwo rugaragara mu mubare munini w’abakoresha ibiyobyabwenge  niyo mpamvu nk’urubyiruko rwa Cyato mu kwiriye kwirinda ikoreshwa ryabyo  ndeste no kwirinda ikwirakwizwa ryabyo aho mutuye kandi mukagaraagza ababigiramo uruhare bose.”

Yibukije urwo rubyiruko gushinga amastinda agamije kurwanya ibiyobyabwenge kuko aribyo ntandaro y’ibindi byaha biteza umutekano muke mu baturage.

Abitabiriye ibi biganiro bavuze ko hari ibyo batanozaga neza, cyane cyane ibirebana no kugira uruhare runini mu kurwanya ibiyobyabwenge, bakaba biyemeje kutarebera uwo ariwe wese bakeka ubigiramo uruhare kuko babwiwe ingaruka zabyo.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →