Nyaruguru: Abantu bane batawe muri yombi bakekwaho ibicuruzwa bya magendu

Mu mukwabu wakozwe na Polisi ikorera mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ngera ifatanyije n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha-RIB muri uwo murenge bafatanye abantu bane ibicuruzwa bya magendu.

Uyu mukwabu wakozwe kuri uyu wa mbere tariki 11 Werurwe 2019 mu kagari ka Murama mu murenge wa Ngera ufatirwamo abagabo bane bafite ibicuruzwa bitandukanye bya magendu birimo; amamesa ibiro 60 (60kgs), amasashe amapaki 53 n’ibindi bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko abo bose bafashwe biturutse ku mikoranire myiza iri hagati ya Polisi n’abaturage bagira uruhare runini mu gutanga amakuru byihuse.

Yagize ati:” Abaturage baduhaye amakuru ko abo bacuruzi bacuruza ibicuruzwa bya magendu bikekwa ko babivana mu gihugu cy’abaturanyi cya Burundi nuko duhita dukora umukwabu wo kubisaka dusanga koko barabifite.”

CIP Karekezi yagiriye inama abacuruzi muri rusange kureka kwishora mu bikorwa byo gucuruza magendu kuko bihombya uyifanwe bitewe n’amande acibwa.

Ibi bicuruzwa byashyikirijwe ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibicuruzwa bya magendu( Revenue Protection Unit) Huye, ba nyirabyo bajyanwa ku murenge wa Ngera gucibwa amande.

CIP karekezi, avuga ko ubucuruzi bwa magendu bugira ingaruka ku bukungu n’iterambere by’igihugu, aho usanga ibicuruzwa bikorerwa mu gihugu cyangwa byinjijwe mu buryo bwemewe n’amategeko bita agaciro kabyo kagenwe, avuga kandi ko amashashi yaciwe atemewe gukoreshwa mu gihugu ko uyafatanwe ahanwa n’amategeko.

Yongeraho ko magendu ituma abaturage batagerwaho neza n’ibyo bagenerwa na leta kuko ingengo y’imari yari kuzafasha kubaka ibikorwa remezo nk’amashuri, amavuriro, imihanda n’ibindi, imisoro iba yanyerejwe. Bityo agakangurira buri wese kuyirwanya kuko igira ingaruka ku muryango nyarwanda.

Yagize ati:” Magendu idindiza ibicuruzwa byinjiye mu gihugu byasoze kuko ibyinjijwe bitasoze ba nyirabyo babigurisha ku giciro cyo hasi bigatuma bya bindi bidindira. Inadindiza kandi iterambere ry’inganda zo mu gihugu kuko ibyinjijwe bidasoze bibangamira icuruzwa ry’ibikorerwa mu gihugu haba mu gihugu imbere no hanze yacyo kandi bikagabanya n’umusaruro.”

CIP Karekezi asoza ashimira abaturage batanze amakuru anagira inama abacuruza magendu bose ko ihanirwa ikanateza igihombo ba nyirayo iyo bafashwe, bikagira ingaruka ku bucuruzi bwabo kubera gushaka inyungu z’ikirenga kuko mu byo bahanishwa harimo igifungo, gufatira ibyo baba bafatanwe ndetse n’amande yikubye inshuro cumi agaciro k’ibyafatiriwe tutibagiwe n’umwanya umuryango w’uwafashwe umutakazaho umugemurira.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →