Polisi yakanguriye ibigo byigenga bicunga umutekano kurushaho kurangwa n’ubunyamwuga

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 6 werurwe 2019 mu karere ka Kicukiro ubwo Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura ibigo byigenga bicunga umutekano muri polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi  yafunguraga kumugaragaro amahugurwa azamara iminsi ibiri  ahabwa abagera kuri 30 baturutse mu kigo gicunga umutekano cya RGL Security Company akazabafasha mu kunoza imikorere yabo mukazi kaburi munsi.

RGL Security Company ni kimwe mu bigo 17 byigenga bishinzwe gucunga umutekano mu Rwanda, kikaba gikoresha abakozi bagera ku 3500, kimaze imyaka 10 gitanga serivisi zijyanye no gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

ACP Mbonyumuvunyi yavuze ko ayamahugurwa azabafasha kugera kurwego rushimishije mu gucunga umutekano ndetse no gutanga serivisi inoze aho bakorera.

Yagize ati “Umutekano ni ikintu kinini cyane, nkamwe mushinzwe kurinda ibigo bitandukanye na serivisi ihatangirwa nayo irabareba. Mu gihe umuntu aje akuyoboza muyobore neza ntuvugeko atari inshingano zawe kuko umutekano na serivisi nziza birajyana.”

ACP Mbonyumuvunyi akomeza asaba abitabiriye aya mahugurwa guhindura inyumvire bagakora akazi kabo kinyamwuga kandi ubumenyi bahawe bakazabusangiza na bagenzi babo.

Yagize ati “Aya masomo mukura hano murasabwa kuyashyira mu bikorwa kuko Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga nyishi mu kubongerera ubumenyi kugirango umutekano ucungwe kinyamwuga  ”

Yashoje avuga ko Polisi y’u Rwanda nk’umufatanyabikorwa wambere w’ibi bigo byigenga mu gucunga umutekano imaze guhugura ibigo 5 kandi izakomeza gutanga ubu bumenyi hagamijwe kubaka ubushobozi bw’abakorera muri ibi bigo, umutekano ugacungwa uko bikwiye.

Uwayezu Jean Fidele umuyobozi wa RGL Security Company nawe yavuze ko ayamahugurwa bagiye guhabwa na Polisi azabafasha mukongerera ubumenyi abakozi babo bakava ku rwego rumwe bakajya kurundi.

Akomeza avuga ko mu myaka 10 bamaze bakora uyu murimo hari aho bamaze kugera mu gucunga umutekano w’ibigo ndetse n’ abantu batandukanye bakorana, ariko ko bagifite urugendo bakaba bazakomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu kubafasha kubaka ubushobozi ndetse n’ubumenyi buhagije ikigo gishinzwe gucunga umutekano gikwiye kuba cyujuje.

Mu Rwanda habarirwa ibigo byigenga 17 bishinzwe gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo mu buryo bwemewe n’amategeko, aho bikoresha abakozi bagera ku bihumbi 21. Polisi ikaba ifite inshingano zo kugenzura imikorere y’ibi bigo, ibigaragaweho amakosa bikihanangirizwa mu rwego rwo gukomeza gukumira icyahungabanya umutekano.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →