Rusizi: Batatu bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba bishwe na Polisi

Mu karere ka Rusizi mu Bugarama, Polisi y’u Rwanda yishe irashe batatu mu bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba babiri bakomeretse undi umwe afatwa mpiri.

Iraswa ry’aba bantu bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba, ryabaye ahagana mu masa kumi nimwe za mugitondo cy’uyu wa gatanu taliki y 19 Kanama 2016, mu kagari ka Nyange Umurenge wa Bugarama akarere ka Rusizi mu Ntara y’uburengerazuba.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mukarere ka Rusizi, SP Sano Nkeramugaba yemereye Igihe.com dukesha iyi nkuru ko iraswa ry’aba bantu ari impamo.

SP Sano yagize ati:” Bari batandatu. Abahungu batanu n’umukobwa umwe, baje mu Bugarama baje kwigisha amatwara ya Islam. Mu kujya kubafata hari abashatse gucika bararaswa. Batatu bapfuye, umwe arakomereka abandi babiri ni bazima”.

SP Sano, yakomeje avuga ko aba bose uko ari batandatu, bemera ko bari mu mitwe y’iterabwoba, yagize ati:” N’abandi mbere yo gupfa twavuganye, baremera ko ari aba Al Shabaab. Bavuze ko batemera abakafili, ko abantu bose bagomba kwinjira muri Islam”.

Aba bose kandi uko ari batandatu bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba ngo ntabwo bavuka muri aka karere ka Rusizi, nta n’ubwo bavuka mu karere ka  Nyamasheke,

Umuyobozi wa Polisi SP Sano yagize ati:” Ntabwo ari ab’inaha, babiri ni abo ku Kamonyi, umwe w’i Muhanga, umwe wa Gasabo, babiri ba Kicukiro”.

Nyuma y’iki gikorwa cyabaye, Guverineri w’intara y’iburengerazuba Caritas Mukandasira, yavuze ko bagiye gukorana inama n’abaturage batuye mu Bugarama aho mubyo bagomba kubwira no gusaba aba baturage harimo kubashishikariza gukomeza gutangira amakuru ku gihe.

Ifatwa ndetse n’iraswa ry’aba bantu bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba muri aka karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama, ribaye nyuma y’amasaha make mu karere ka Gasabo ahitwa Nyarutarama harasiwe undi umwe(yishwe) nawe wakekwagaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →