Taiwan: Ikamyo yanyereye mu nzira ya Gariyamoshi iteza impanuka yahitanye abatari munsi ya 50

Ukuriye ahakorwa ibikorwa by’ubwubatsi akaba na nyir’ikamyo yanyereye mu nzira ya gariyamoshi ku wa gatanu igateza impanuka ya mbere ihitanye abantu benshi cyane mu myaka mirongo ishize, yavuze ko “yicuza bikomeye” ibyabaye.

Lee Yi-hsiang, w’imyaka 49, yavuze ko “ababajwe bikomeye” n’iyo mpanuka kandi ko ashaka “kwihanganisha bya nyabyo” ababuze ababo.

Ku wa gatanu, ikamyo ye ifite igice cy’inyuma kirambuye yari iparitse ahantu hateze, ariko iranyerera isubira inyuma, bituma gariyamoshi ita inzira yayo hafi y’umujyi wa Hualien.

Abantu batari munsi ya 50 – barimo n’umushoferi wa gariyamoshi – barapfuye, naho abandi barenga 200 bakomerekera muri iyo mpanuka.

Abakora iperereza bavuga ko amashusho yafashwe na ‘cameras’ z’umutekano (CCTV) yo mu gice cy’imbere cya gariyamoshi yagaragaje umushoferi wayo afite amasegonda 6.9 gusa yo kugira icyo akora kandi iyo gariyamoshi yari iri mu ntera ya metero 250 gusa uvuye kuri iyo kamyo.

Bavuga ko icyo gihe kitari gihagije ngo abe yahagarika iyo gariyamoshi ngo abuze uko kugongana. Ubu iperereza ririmo kureba niba Bwana Lee yarananiwe gufata feri y’ubutabazi bwihuse cyangwa niba hari ikibazo cya tekinike cyari kiri mu modoka ye.

Mu mpera y’icyumweru gishize yahaswe ibibazo n’abashinjacyaha, bamurekura atanze ingwate, ariko ku cyumweru yongeye gufungwa kubera ko afatwa nk’ushobora gutoroka ubutabera kandi mbere urukiko rwigeze kumuhamya icyaha, nkuko ibitangazamakuru byo muri Taiwan bibivuga.

Asoma itangazo ari imbere y’abanyamakuru hanze y’inzu ye nkuko BBC ibitangaza, Bwana Lee yavuze ko azakorana n’abakora iperereza kuri iyo mpanuka, ndetse “nirengere ibyo nkwiye kwirengera”. Nuko ahita ajyanwa na polisi.

Yari umwe mu itsinda rihora rigenzura inzira ya gariyamoshi yo mu burasirazuba mu gace k’imisozi ka Taiwan, bareba iby’inkangu n’ibindi byago. Binibazwa ko ari we wari utwaye iyo kamyo.

Iyo gariyamoshi igizwe n’ibice umunani by’ubwikorezi, yari irimo iva mu murwa mukuru Taipei ijya mu mujyi wa Taitung ubwo yagonganaga n’iyo kamyo, ikagwa mu nzira yo munsi y’ubutaka mu majyaruguru y’umujyi wa Hualien.

Yari yuzuye abantu bagiye mu kiruhuko kirekire cyo mu mpera y’icyumweru, kandi benshi mu bagenzi hafi 500 bari bayirimo bashobora kuba bari bahagaze kubera ko yari yuzuye cyane.

Bamwe mu barokotse iyo mpanuka bapfushije abagize imiryango yabo bose, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP, ndetse Taiwan yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu.

Hakomeje kubazwa ibibazo ku kigero cy’uko iyo gariyamoshi yari yuzuye, no kuba nta nzitiro zari ziri kuri ako gace k’inzira ya gariyamoshi. Ibi byatumye ku cyumweru Minisitiri wa Taiwan wo gutwara abantu n’ibintu, Lin Chia-lung, asaba kwegura ku mirimo ye.

Kuri Facebook, yanditse ati: “Nkwiye kuba naremeye ibyo nanengwaga byose mu minsi micye ishize, ariko ntitwakoze neza bihagije”. Ariko, leta ya Taiwan ntabwo iremera ubwegure bwe, ndetse yavuze ko akwiye kuguma ku mirimo ye kugeza iperereza rirangiye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →