• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
04/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
04/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
04/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubutinganyi ni ubuyobe- Antoine Karidinali Kambanda

Umwanditsi
June 2, 2021

Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, avuga ko ubutinganyi (imibonano mpuzabitsina ku babihuje) ari ubuyobe, ko ibi bitari mu mugambi w’Imana irema, ko ari ibintu byo kutubaha Imana, byo guta umurongo. Abantu nk’aba ngo bari mu mafuti, nti bubaha Imana, ariko na none ngo si n’abo guterwa umugongo, ni abo kwitaho abantu bakamenya kubatandukanya n’ubugorame bwabo.

Mu kiganiro Zinduka cya Radio na TV 10 muri iki gitondo cyo kuwa 02 Kamena 2021,  Antoine Karidinali Kambanda asubiza ku kibazo kijyanye n’ubutinganyi n’aho nka Kiliziya Gatolika ihagaze kuri iki kibazo, yavuze ko ubu ari uburwayi bushobora kuvurwa, ko kandi bijyana no kutubaha Imana, ko ari ubuyobe.

Ati“ Bijyana no kutubaha Imana, no kutubaha amategeko y’Imana, n’umuntu uri mu mafuti akumva ko agomba kwemerwa agahabwa uburenganzira, ntiyemere ko habayeho gucumura, guta umurongo, gutana cyangwa se umuntu ashobora kuremara”.

Avuga ko ubusanzwe rukuruzi y’umugabo, y’umuhungu ari umukobwa. Ati“ Ubusanzwe umugabo, Umusore rukuruzi ni iy’umukobwa, n’umukobwa ku muhungu biganisha uko kamere muntu iteye, biganisha kuba wamubonamo umugore, umugabo muzashakana mukabyara”.

Akomeza ati“ Kuba rukuruzi ari umuhungu, niba akururwa n’umuhungu mugenzi we, umukobwa n’umukobwa mugenzi we, ibyo ntabwo biri muri kamere, ni kamere iba igoramye, iba yagoramye icyeneye kugororwa no gufashwa”.

Karidinali Kambanda, avuga ko na Kiliziya iharanira gufasha abantu nk’aba abona ko ari abavandimwe, ko igikwiye atari ukubatera amabuye cyangwa se kubica. Asaba ko ahubwo bikwiye ko abantu bamenya gutandukanya ubugorame na nyirabwo, ariko bitavuze kwemera ubugorame bwe.

Karidinali Kambanda, muri iki kiganiro yararikiye abantu bose gushyira umutima no kuzitabira igikorwa Kiliziya Gatolika irimo ku Isi, kijyanye n’Ikoraniro mpuzamahanga ry’Ukalisitiya aho muri Paruwasi cyatangiye kuwa 27 kigeza 30 Gicurasi, ku rwego rwa Diyoseze kiratangira kuri uyu wa 03 kugera 06 Kamena 2021 hanasozwa umunsi mukuru w’Isakaramentu ritagatifu. Mu rwego mpuzamahanga iki gikorwa kizabera Hongili aho Nyirubutungane Papa Francis ariwe uzayobora iri koraniro guhera kuwa 12 kugera kuwa 19 Kamena 2021.

Insanganyamatsiko y’iri Koraniro mpuzamahanga ry’Ukalisitiya ni“ Ukalisitiya isoko y’Ubuzima, Impuhwe n’Ubwiyunge”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5827 Posts

Politiki

4078 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga