Kamonyi: Haranugwanugwa itekenika mu myanya y’abakoze ibizamini byo kuba ba Gitifu b’imirenge

Mu bizamini byanditse byakoreshejwe abahatanira kuba abanyamabanga nshingwabikorwa mu mirenge ibura abayobozi mu karere, haracyekwa itekenika aho bamwe mu bakoze ibizami ngo ntaho bagaragara mu basabye ako kazi.

Mu gihe bimenyerewe ko iyo imyanya y’akazi ishyizwe ku isoko mu bigo cyangwa ahantu hatandukanye hakenewe abakozi abayishaka bandika basaba ndetse bakuzuza ibisabwa, mu Karere ka Kamonyi haranugwanugwa itekenika mu kuba bamwe mu bakoze ibizamini byanditse byo kumwanya w’ubunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge batagaragara kuri Lisiti yasohowe n’akarere kubasabye ako kazi bikanavugwa ko hari bamwe baba batari bujuje ibisabwa byose.

Haba ku rutonde cyangwa Lisiti akarere kasohoye igaragaraho abantu 511( intyoza.com ifitiye kopi) haba ndetse n’urutonde rw’abantu 25 bajuriye narwo dufitiye kopi, nta nahamwe amwe mu mazina yakoze ibizamini byanditse ndetse akabitsinda agaragara.

Benshi mu baganiriye n’intyoza.com ariko batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko bitumvikana uburyo umuntu ajya gukorana ikizamini n’abasabye uwo mwanya we atarabisabye. Bamwe bati keretse niba ari rya tekenika tujya twumva, ahari bikaba bishingiye ku kimenyane, Ruswa cyangwa ubucuti n’izindi mpamvu tutamenya zituma umuntu yemererwa gukora ikizamini kandi bigaragara ko kuri lisiti y’abasabye uwo mwanya atariho.

Bahizi Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi ku murongo wa terefone ngendanwa, yahakanye ko nta muntu wakora ibizamini ataratanze ibyangombwa, yagize ati:” Ubwose ibyo byashoboka, Oya ibyo ni ukwibeshya wenda bishobora kubaho, kuko bibaho ko wenda umuntu ashobora kuba yaratanze ibyangombwa ariko ntagaragare mu batoranijwe, bemerewe, icyo gihe rero iyo yanditse ajurira ubuyobozi bw’akarere bubyigaho bukareba niba ubujurire bwe bwaba bufite ishingiro.”

Bahizi, akomeza avuga ko icyo bareba ari ugukurikirana bakamenya niba koko batagaragara kuri izo ntonde, bakareba niba ibyo basabwaga barabitangiye ku gihe, niba barajuriye, akomeza ati:” birashoboka yuko abantu bashobora kuba baribeshye ku rutonde nurwo rw’abajurira ntibabandikeho bose, abantu babireba neza kuko ntabwo numva umuntu ko ashobora kwemererwa gukora ikizamini atarigeze atanga ibyangombwa.”

Imirenge ivugwa ko idafite abanyamabanga nshingwabikorwa ndetse hamwe hakaba hashize igihe kitari gito; ni umurenge wa Kayumbu, Karama, Kayenzi hamwe na Mugina. Hari kandi andi makuru agera ku kinyamakuru intyoza.com avuga ko hari na bamwe mu bayobozi b’imirenge bashobora guhindurirwa imyanga bakava ku kuyobora imirenge bakajyanwa mu karere kuyindi myanya bityo imirenge bayoboraga igahabwa bamwe mubazatsindira iyi myanya bamaze gukorera ikizamini kimwe cyo kwandika hakaba hasigaye icy’ibazwa (Interview).

Abo twashyizeho utumenyetso ni bamwe mu bakoze ikizami cya mbere cyo kwandika, baratsinda ariko ntaho bagaragara ku rutonde rw’abasabye bangana na 511 ( Dufitiye kopi) akarere kashyize ahagaragara.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

6 thoughts on “Kamonyi: Haranugwanugwa itekenika mu myanya y’abakoze ibizamini byo kuba ba Gitifu b’imirenge

  1. Jean de Dieu February 15, 2017 at 4:31 am

    Ariko ibi byo gusebya Akarere kacu bibungura iki ,hari byinshi byiza Abayobozi bacu bakora mutavuga , Gusa Igihugu cyacu turagana mu Iterambere rizira Amatiku no gusebanya .Muze duteze Akarere kacu Imbere ibyo muyireke.

    1. Pichu February 15, 2017 at 8:24 am

      Ceceka aho!abantu barararira nawe ukaririmba .wasanga nawe uri mu batekinika ibi.baraturenganya nawe ukazana imiteto.Ibyagezweho se tubireke bimire amanyanga n’akarengane bibaranga?

  2. didier February 15, 2017 at 7:28 am

    Ibi birasanzwe we ntakibazo kibirimo rwose ahubwo wihuse gukora inkuru. Biragaragara Ko nta bunararibonye ufite muri ibi bintu..?

  3. KABOSS February 21, 2017 at 6:59 am

    Njye narumiwe Kamonyi bakora amanyanga cyane mwibuke igihe basohoraga urutonde kuri website rutandukanye nurwari kuri tableau d’affichage,ubundi ugasanga abantu baribura kd barakoze examen.Ruswa iraganje cyaneee leta ishaka yab’amaso m’uturere twose nah’ubundi udafite uwe ntakazi azabona.

  4. Aimable March 11, 2017 at 12:58 pm

    Ariko burya haribyo umuntu akora muri business ariko akagira nu mutima nama kuko uko waramutse urakuzi ariko uko uzaramuka ejo ntukuzi, reka mbabwire narakoze ngira amanota 4 kuri 50 muri Kamonyi. Ubu narajuriye ko niba Kamonyi hari icyenewabo na ruswa Mayor si umuvandimwe wange ko atampereyeho. Examen ni Examen naho ibyo muvuga ntaho bihuriye ahubwo hari abantu bakunda byacitse bameze nkawe nibo bagenda bavanga ngo nawe ubone inkuru. Kwibeshya byo byabaho ariko byagaragara ko habaye ikosa nigahita bikosorwa nawe ubwawe wanditse iyi nkuru wakwegera umuntu uti ko hariya bimeze gutya yakwanga ukabona kubigira byacitse. Nkubu na mayor nubwo ari umuvandimwe ntazi ko na recramye. Please mwiyubahe kandi mwubahe abantu, nkaya mafoto koko ubona utararengereye koko!?

  5. RUKUNDO March 16, 2017 at 3:19 pm

    Ibyo se sibyo byibera hose aho batanga akazi umenya ari formule generale yashyizweho

Comments are closed.