Kamonyi: Gitifu w’akagari waregwaga kwambura umuturage agahakana byarangiye amwishyuye
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mwirute ho mu murenge wa Rukoma, yamaze kwishyura amafaranga angana n’ibihumbi 134,920 y’u Rwanda yari abereyemo umuturage nubwo yabanje kuyahakana.
Mukanyabyenda Justine, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mwirute umurenge wa Rukoma yarezwe n’umuturage mu nteko y’abaturage ko amurimo umwenda w’amafaranga ibihumbi 134,920 y’u Rwanda ariko Gitifu ntabwo yigeze yemera ko ayamufitiye nubwo byarangiye ayishyuye.
Amakuru agera ku kinyamakuru intyoza.com ahamya ko Mukanyabyenda Justine (Gitifu) yishyuye umuturage witwa Nyirangendahimana Madeleine amafaranga ye yose uko ari ibihumbi 134,920 y’u Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 16 Gashyantare 2017 ayanyujije ku buyobozi bw’umurenge wa Rukoma.
Gitifu Mukanyabyenda Justine, aganira n’intyoza.com ahamya ko atemera aya mafaranga yarezwe ko abereyemo uyu muturage nubwo yayishyuye. Yagize ati:” Amafaranga nayashyikirije ubuyobozi, nabisabwe n’ubuyobozi ndabyubahiriza, ntabwo mbyemera ko nyamurimo, ntabwo ndi hejuru y’amategeko, ntabwo nsuzugura.”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukoma mu ijwi rya Ayinkamiye Beatrice wasigariyeho Gitifu w’uyu murenge uri mu kiruhuko, ku murongo wa terefone ngendanwa yahamirije intyoza.com ko amafaranga yishyuwe yose uko ari ibihumbi 134,920 y’u Rwanda.
Agira ati:” Amafaranga y’umuturage Madeleine bayazanye ejo kuwa kane, namutumyeho none kuwa gatanu, kuri terefone namubuze gusa yimukiye mu wundi murenge wa Ngamba, ariko amafaranga bayanshyikirije, umuntu namutumyeho yambwiye ko ari bumugereho akazaza kuwa mbere nibwo nzayamuha. Uyu muyobozi nawe yemera ko nubwo Gitifu Mukanyabyenda Justine yishyuye aya mafaranga ngo ntabwo yayishyuye kubera ko ayemera.
Umuturage Nyirangendahimana Madeleine, yashinjaga Gitifu Mukanyabyenda Justine kumuguriza amafaranga ibihumbi 100 y’u Rwanda kuyo yari yagujije Banki ndetse akaza no kumufataho ideni kubyo yacuruzaga ringana n’ibihumbi 34,920 y’u Rwanda.
Uyu mwenda wa Gitifu Justine ngo waviriyemo uyu muturage guterezwa cyamunara umurima we na Banki yagujijemo ibihumbi 200 y’u Rwanda kubera kubura ubwishyu.
Ubwo ikinyamakuru intyoza.com cyageragezaga gushakisha Nyirangendahimana Madeleine ntabwo yabashije kuboneka kuko umurongo we wa telefone ngendanwa wumvikana nk’utariho ndetse naho yabaga Mu murenge wa Rukoma akaba yarahimutse akajya gutura mu murenge wa Ngamba.
Kanda kuri iyi Link tuguhaye, ubone inkuru yabanje, urasobanukirwa birambuye ikibazo cy’uyu muturage, uko Gitifu Justine yari yabiteye utwatsi, uranamenya neza icyo ubuyobozi bw’akarere ( Mayor Aimable) bwari bwavuze: http://www.intyoza.com/kamonyi-umuturage-yambuwe-na-gitifu-wakagari-ibye-biza-no-gutezwa-cyamunara-na-banki/
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com