Kamonyi: Batandatu mu bakozi basezeye, Abatibwirije bazafashwa kubona umurongo

Nyuma yuko abakozi batandatu bakoraga mu tugari n’imirenge banditse basezera imirimo bakoraga ku mpamvu bivugwa ko ari izabo bwite, ababa batibwirije ngo basezere ntabwo bibagiranye, inzira ibategereje niyo gufashwa n’ubuyobozi kwerekwa icyo gukora.

Abakozi babiri bashinzwe iby’ubutaka mu mirenge ya Rugarika na Musambira, Umunyamabanga Nshingwabikorwa umwe w’Akagari, aba SEDO b’utugari batatu nibo banditse basezera imirimo yabo ku bushake kuri uyu wa mbere tariki 2 Ukwakira 2017.

Kwandika basezera imirimo bakoraga ku mpamvu ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ari izabo bwite, bije bikurikira isenywa ry’amazu yubatswe mu buryo bw’akajagari, nta mategeko n’amabwiriza agenga imyubakire akurikijwe, aho bamwe kandi mu bayobozi ubwabo bubatse muri aka kajagari ndetse inzu zabo zikaba arizo zasenywe ku ikubitiro.

Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko ubusabe bwo guhagarika akazi bakiriye ari ubw’abakozi batandatu babikoze ku bushake bwabo, ko ariko n’abandi batabikoze nta kabuza ubuyobozi buzabafasha kubona umurongo babikoramo hisunzwe amategeko.

Uwamahoro Prisca, umuyobozi wungirije w’akarere ka Kamonyi ushinzwe imibereho myiza, ku kibazo cy’ubusabe bwo guhagarika akazi kw’aba bakozi yabwiye intyoza.com ati “ Abakozi twakiriye inyandiko zabo zisaba guhagarika akazi ku mpamvu zabo bwite ni batandatu, amabaruwa yabo twayabonye, igisigaye ni uko komite Nyobozi tuzaterana tugasuzuma ubwo busabe bwabo tukareba niba tugomba kubemerera tukabasubiza. Umuntu wese uzagaragarwaho n’amakosa, yaba yabyibwirije (Kwandika asezera) yaba atabyibwirije, twebwe tuzamufasha kubona umurongo w’icyo akwiye gukora ku bw’amakosa yaba yarakoze.”

Ubuyobozi, buhamya ko aba bakozi banditse basezera imirimo ku bushake bwabo mu gihe ku rundi ruhande buvuga ko hari amakosa bakoze mu myubakire ndetse bamwe bakanubaka inzu zigasenywa kubwo kutubahiriza amategeko, bwemera kandi ko aba kimwe n’abandi bandikiwe amabarwa abasaba ubusobanuro kubyo bakoze, banitabye kandi akanama gashinzwe imyifatire n’imyitwarire mu karere. Ubuyobozi bwemeza kandi ko hari n’abandi bagikurikiranwa ngo harebwe uruhare bagize mu iyubakwa ry’amazu y’akajagari, buvuga ko buzakomeza gukurikirana buri wese ufite aho ahurira n’iyi myubakire idakurikije amategeko.

Inzu zisaga 500 nizo zubatswe mu buryo budakurikije amategeko n’amabwiriza mu mirenge yose uko ari 12 igize akarere ka Kamonyi, umubare w’izimaze gusenywa urasaga amazu 50, gusenya byo byagabanije ubukana, ubuyobozi butangaza ko amwe muri aya mazu azakomorerwa beneyo bagacibwa amande aho kubasenyera. Ku bayobozi batafashe icyemezo ngo basezere ku bushake ngo bazafashwa gufata umurongo w’icyo gukora, amakuru agera ku intyoza.com ahamya ko hari gahunda yihuse yo guhindurira benshi mu bayobozi barimo na ba Gitifu b’imirenge aho bakoreraga.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

2 thoughts on “Kamonyi: Batandatu mu bakozi basezeye, Abatibwirije bazafashwa kubona umurongo

  1. Nema October 4, 2017 at 7:55 am

    Aho kugirango wiyemeze ibyo utazashobora wabireka hakirikare utarananirwa kuzuza inshingano za leta ufasha abaturage kugera ku iterambere rirambye,nibabise abandi nabo bakore doreko abagacyeneye ari benshi ariko abazabasimbura bakagenda biyemeje kubahiriza ingamba n’imihigo biba byashyizweho n’uturere bakoreramo, ikindi burya nibyiza kwegura hakirikare kuruta uko warinda kweguzwa.

  2. bizimana October 6, 2017 at 12:43 pm

    ariko rero hakorwe ubushakashatsi bwimbitse kuko hari nabandi benshi mu bayobozi bubaka mu kavuyo ndetse bigaragarako batoteza abaturage cg bagahimba ikinyoma kugirango basahurire mu nduru please ubuyobozi bwo hejuru bukore research mu karere ka kamonyi bazamenya ukuri.

Comments are closed.