Kamonyi: Minisitiri Rwamukwaya Yategetse ko Diregiteri wa GS Remera-Rukoma ahindurwa

Olivier Rwamukwaya, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, yategetse ko umuyobozi w’Ikigo cy’Urwunge rw’Amashuri cya Remera-Rukoma atongera kuyobora iki kigo. Uyu muyobozi ntabwo agenda wenyine kuko hari abandi bagomba ku mukurikira. Hategetswe kandi ko Diregiteri w’ishuri rya Ruyanza ibye bikurikiranwa byaba ngombwa agahindurwa.(Inkuru yavuguruwe)

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Olivier Rwamukwaya ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, yategetse ko umuyobozi w’ikigo cy’urwunge rw’amashuri cya Remera-Rukoma, Bwana Bizimana Emmanuel uzi cyane ku mazina ya Mudidi ko ahagarikwa ku kuyobora ikigo. Ni mu nama yahuje Minisitiri, ubuyobozi bw’Akarere n’abashinzwe uburezi.

Abitabiriye Inama, bahawe rugari ngo binigure haboneka mbarwa.

Intandaro yo gutegeka ko uyu Diregiteri Mudidi wa GS Remera-Rukoma ahagarikwa, yavuye ku mwanda ukabije wasanzwe mu macumbi y’abana b’abahungu. Ibi byabonywe n’itsinda ryaturutse muri MINEDUC, aho ryari mu karere ka Kamonyi risura amashuri atandukanye mu rwego rw’Ubukangurambaga ku ireme ry’uburezi.

Diregiteri Mudidi, ntabwo yabonetse mu nama yahuje Minisitiri Rwamukwaya n’ubuyobozi bw’Akarere hamwe n’abayobozi b’uburezi kuva  ku rwego rw’umurenge, hamwe n’abayobozi b’ibigo batandukanye bibarizwa muri Kamonyi. Yohereje umuyobozi ushinzwe amasomo mu kigo aho yavuze ko we arwaye, Ibi ntibyanyuze Minisitiri cyane ko yabajije buri wese ushinzwe uburezi kugera ku rwego rw’akarere bagahakana ko iby’uburwayi bwe batabizi.

Ushinzwe amasomo muri GS Remera-Rukoma.

Minisitiri Rwamukwaya, yabajije ushinzwe amasomo muri GS Remera-Rukoma inshuro zirenga eshatu niba ikibazo cy’umwanda bari bakizi maze amusubiza mu buryo butandukanye bugaragaza guhuzagurika mu kibazo yabajijwe.

Rwamukwaya, yatangajwe no kuba abantu barasanze umwanda ukabije muri iki kigo kandi baranategujwe ko bazasurwa. Yagize ati” Tekereza, mwarategujwe abashyitsi barinda babona biriya bintu koko! Ibyo bigaragaza kutita ku bintu gukabije.”

Nyuma y’ibi yagize ati ” Ndasaba rero Nyakubahwa Mayor, uriya muyobozi ahite ahinduka ntagumize kuyobora ririya shuri, kandi n’abashinzwe Discipline(Imyitwarire) bahinduke, haze i team (ikipe) nshyashya.”

Muri iyi nama, Minisitiri Rwamukwaya yategetse kandi ubuyobozi bw’Akarere bwinjira mu kibazo cy’umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Ruyanza uvugwaho imikorere mibi no wirukanye abana abaziza kudatanga amafaranga yo kurya( School Feeding). Yasabye ko ni biba ngombwa uyu nawe azahindurwa.

Nyuma y’uko uyu muyobozi w’ikigo ahakanye ibyo Minisitiri yamubazaga ariko bikaza kurangira asabye imbabazi kuko ushinzwe uburezi mu murenge wa Nyarubaka ikigo gikoreramo yemeje ko ibivugwa ari ukuri, agasaba imbabazi mu izina rye akanahamya ko ibyo abagize itsinda rya MINEDUC babonye ari impamo akarere kasabwe kwinjira mu kibazo byaba na ngombwa uyu muyobozi agahindurwa.

Minisitiri Rwamukwaya yagize ati ” Mubikurikirane, ni biba ngombwa nawe mu muhindure. Dukeneye abayobozi bafite uruhare mu ireme ry’uburezi, Ntabwo dukeneye abatsimbarara cyangwa batuma ahubwo n’ibyari bigezweho bisubira inyuma.”

Uyu Diregiteri wa Ruyanza, yasabiwe guhindurwa.

Igikorwa cyo gusura ibigo bitandukanye by’amashuri mu gihugu hose cyakorwaga n’itsinda ry’intumwa za MINEDUC mu rwego rw’ubukangurambaga ku ireme ry’uburezi, cyatangihe tariki ya 5 gisozwa none tariki 16 Gashyantare 2018. Mu karere ka Kamonyi cyashojwe na Rwamukwaya Olivier, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Abayobozi b’uburezi n’abandi batandukanye bafite aho bahurira nabwo bari mu nama.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

13 thoughts on “Kamonyi: Minisitiri Rwamukwaya Yategetse ko Diregiteri wa GS Remera-Rukoma ahindurwa

  1. josiane February 17, 2018 at 4:36 am

    Nibasure hanyuma bizagira umumaro ikibazo azajye agikemura neza kandi hajye harebwa kuri buri ruhande.

  2. alain February 17, 2018 at 10:37 am

    niɓyo ƙaɓisa

  3. aline February 17, 2018 at 10:49 am

    niɓƴo ƙaɓisa ɓajƴe ɓahindagura aɓayoɓozi cƴane cƴane directeur na contaɓle

  4. aline February 17, 2018 at 10:59 am

    iɓyo niɓƴo rwose ahuɓwo n’aɓandi ɓaɓareɓe ɓarimo: urugero ninƙo muri GS BTR RWAMiKO muƙarere ka nƴaruguru,umurenge wa ruramba ikigo cyarazamɓƴwe imiƴoɓorere ƴacƴo ntihwitse rwose namwe mwazahagera muƙireɓera.

    Muɓƴ’uƙuri iƙiƙigo ƙiƴoɓowe nabi ƙuɓuryo ɓugaragarira ɓuri wese ƙuɓera staff gifite , amasoƙo yaho ni aƴa diregiteri na contaɓure ,imicungire y’ umutungo yo sinaƙuɓwira mɓega mwazahasura mukihera ijisho,umuɓyeƴi atanga agahimɓazamusyi ariƙo ƙibera mumaɓoko ya diregiteri ntakareƙura ,ikigo ntaɓitabo kigira byo gusoma ,nta interineti ɓagira ,ese uɓwo abasura bo basura iki iyo basura ntibabone amaƙosa nkaƴo ?? gusa ndagusaɓye wamunƴamakuru we niɓa ukunda uɓurezi ugaƙunda ni imƴigire myiza uzaze kureɓa ƙuri iki kigo ,ubaze na amaƙuru hafi ƴacƴo uzamenya ɓƴinshi hari ni iɓƴo umuntu yanga ƙuvuga . kanɗi iɓi ɓƴose mumurenge baba babizi ariƙo ɓaƙaɓƴirengagiza ,aho usanga isoƙo ryo ƙuɓaƙa rihaɓwa ɓaringa kandi ari irya ƙontaɓure ,kugemura rigahaɓwa ɓaringa ƙanɗi ari irƴa diregiteri,mɓega ɓirababaje

    1. Katangiye February 17, 2018 at 11:48 am

      Akenshi na kenshi usanga abantu nkawe, muba mufitanye ibibazo na Director mukabicisha mu itangazamakuru kugira ngo mumuteze ibibazo. Ubwo se uhereye yihe audit yakorewe ku buryo wamushinja kuba ari Umuyobozi mubi. None se urashaka kugaragaza ko urusha imbabazi izo nzego zihari? Mujya mureka gushakira abandi ibyaha.

  5. Junior February 17, 2018 at 9:27 pm

    Bravo Minister Rwamukwaya. ABA Directeurs b’amazina gusa mubirukane. Ireme ry’uburezi ryarangiritse.Turizahure. Buhoro Buhoro Rizagaruka. Ibigo byinshi surtout technique byari byarabaye commercial.bibeshyabeshya .None bahiye ubwoba.

    1. Uwimana February 18, 2018 at 12:14 pm

      Nta kibazo cy’ireme ry’uburezi kuko aho tugeze tumaze guca Ku bihugu byinshi, rero ntimugace igikuba ngo ryarangiritse ngaho ngahooooo nta kibazo ireme ry’uburezi rifite uretse igihe gusa kuko Imihigo igikomeje

  6. Junior February 17, 2018 at 9:31 pm

    Mujye mugenzura imikoranire y abayobozi n abarimu.kuko Hari abigira utumana. Murebe uko abarimu bishyurwa then ko bishyurirwa na caisse sociale .

  7. Toto February 18, 2018 at 3:32 am

    Eh.hari ba prefers Des etudes birirwa mu matiku , bagenda ku barimu babirukanisha. Bakishyiriramo Abo babyumva kimwe.aho Ni mu ma private.hari igihe nabo ubwabo usanga ari abaswa. Ibyo byangiza ireme RY uburezi. Directeur_Principal badahwitse mu Mico no mu myifatire. Abambura abarimu cg bakabishyura mu buryo bunyuranyije n amategeko. Minister azace mu bigo by amashuri,abaza uko abarimu babayeho.Icyo kiganiro kizamufasha kumenya uko ireme RY uburezi rihagaze muri icyo kigo. Iyi point yakwiyongera kuzigenderwaho muri evaluation.

  8. Toto February 18, 2018 at 10:46 am

    Twagiramunguarisaziye. Abarwanya u RDA mu bireke kuko ntàho mwanyura. U RDA ruraryoshye mwidutoberà.Kagame wacu oyeeeeee.

  9. Uwimana February 18, 2018 at 12:10 pm

    Ariko abavuga ko Ireme ry’uburezi ryazahaye babikura he? Irene ry’uburezi rimeze neza cyane pe kandi Imihigo irakomeje ntituragera aho dushaka kugera ariko nta kibazo ireme ry’uburezi bwo mu Rwanda rifite gusa twamaganye abashaka kudukoma mu nkokora n’abatuvangira.

  10. Pacis February 18, 2018 at 6:31 pm

    Ruyanza ho byaracitse wagira ngo ni akarima ke!Uyu muyobozi yarahishe mutabare vuba

  11. Luke February 22, 2018 at 8:19 am

    Iki kigo cya Remera Rukoma ariko muzi ibikiberamo? Kubonamo umwanya muri ririya shuri ni ruswa yibihumbi 100 ukayaha Mudidi birazwi 100%. Staff ye wagirango ni abavandimwe be bose usanga bakora kimwe nawe, uhereye ku ushinzwe amasomo, nabandi, wagira ngo ni uwabaroze Ruswa, ibaze kuzana umwana wibagiwe kumuzanira pair ya 2 yamashuka cg papier hygienic ukamwizanira uri umubyeyi, utahasize 3000 ukayaha prefer kandi nabwo agutukagura, wamusubizayo nipfunwe kandi ugatanga arenzeho muri izo ngendo. Ugahitamo kuyatanga da. Nta ndangagaciro zabarezi bafite pe. Inzego zibishinzwe zizaganire nababyeyi bakeya bahafite abana, ziganire nabakozi bahakora, Muzasanga ahubwo Rwamukwaya na Team ye bari baratinze kuhatahura.Mbese kwa Mudidi harazambye bikabije. Ibaze ko abana bajya bageza sa tanu zijoro. Abakozi bose babaye ibikange baramubona bakiruka ntawuvuga. Imana ihora ari Imana umuyobozi nkuriya rwose ntakwiye kuba umurezi.

Comments are closed.