Kamonyi: Umuyobozi mushya muri GS Remera-Rukoma yasimbuye Mudidi

Ruhigande, wari usanzwe ayobora kimwe mu bigo by’Abaporoso(EPR) mu karere ka Huye, yazanywe mu kigo cy’urwunge rw’amashuri cya Remera-Rukoma kuri uyu wa 26 Gashyantare 2018. Aje kuko yabisabwe n’ubuyobozi bw’itorero n’ubw’Akarere ka Kamonyi, Isuku ngo niyo abanza gutunganya.

Aaron Ruhigande, niwe muyobozi mushya mu rwunge rw’amashuri rwa Remera-Rukoma, ikigo cyayoborwaga na Bizimana Emmanuel uzwi cyane ku mazina ya Mudidi. Yari amaze muri iki kigo imyaka isaga 15.

Ruhigande, aje muri iki kigo avuye mu rwunge rw’amashuri rwa Mutunda ho mu karere ka Huye( ikigo nacyo cya EPR). Mu kiganiro n’intyoza.com yatangaje ko azanye ingamba nshya zirimo isuku ku isonga, avuga kandi ko yabisabwe n’ubuyobozi bw’itorero rya EPR n’ubw’Akarere ka Kamonyi.

Yagize ati ” Kuza hano, icyambere nabisabwe n’itorero ndetse n’Akarere ka Kamonyi, hanyuma nanjye ndabyemera kuko n’ubundi umurimo nakoraga ni uw’uburezi.”

Akomeza agira ati ” Impamvu yo kuza hano bambwiye, ni uko mu igenzura ryabayeho muri kino kigo byabaye ngombwa ko Minisiteri(MINEDUC) isaba y’uko hajyaho ubuyobozi bushya, niyo mpamvu nanjye bambwiye ko ngomba kuza hano nk’umuyobozi mushya. Icyabayeho cyane cyane ni ikibazo cy’isuku itari imeze neza, nicyo bambwiye ku macumbi y’abana bari bari hanze, icyo tugiye gukomeza ni ukugira ngo dukomeze kubungabunga isuku mu kigo n’ibindi bibazo bigiye birimo byaboneka tukabishyira ku murongo.”

Aaron Ruhigande, yatangarije intyoza.com kandi ko ubwo yari akigera mu kigo kuganira n’abakozi yabonye ari abantu bazafatanya kuzamura ikigo kikarushaho gutanga umusaruro ndetse kikarangwa n’isuku. Ihererekanya bubasha kuri aba bayobozi ngo riteganijwe kuwa gatanu tariki 2 Werurwe 2018 nkuko Ruhigande Aaron yabitangaje.

Dore amwe mu mafoto y’umwanda ubugenzuzi bwa Mineduc bwasanze mu kigo cyayoborwaga na Mudidi n’aho abana b’abahungu bararaga:

Mu macumbi y’abana b’abahungu.

 

Umwanda imbere y’aho abana barira.

 

Mu kigo indani ni umwanda wahasanzwe.

 

Aho abahungu bararaga.

 

Aho abana bakarabira bavuye kurya.

 

Aho bakarabira.

 

Ahajya umwanda w’ubwiherero.

 

 Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

3 thoughts on “Kamonyi: Umuyobozi mushya muri GS Remera-Rukoma yasimbuye Mudidi

  1. Niyomugisha February 27, 2018 at 6:22 am

    Murakoze intyoza,
    Buriya ubona Akarere na EPR ,bari barahumwe n’ubuyobozi bw’ikigo. Ariko Ku mitsindire y’abanyeshuri naho hajye habaho isesengura. umwanzuro nk’uriya ufatwe Mu bigo byose. isuku nayo itita Ku ireme ry’uburezi ntacyo byaba bimaze.

  2. gasore February 28, 2018 at 6:02 am

    Ego ko Mana yanjye ubu se uyu ni muyobozi ki! Nawe rwose uwagera iwe buriya ni kuriya bimeze pu! Ubu se niwe wagiye wenyine! Abakozi bakorana bo ntawabonaga ibi turimo tubona?

  3. mugwishe March 23, 2018 at 2:27 pm

    Aroan yanyigishe secondaire1997-1999!isomo rya psychology narikamiritse kubera we.gusa niba akitonda nkakera hariya ntazahashobora .

Comments are closed.