Kamonyi-Rukoma: Havumbuwe uruganda rwenga inzoga zitemewe n’amategeko

Mu kagari ka Murehe, Umudugudu wa Kamuzi hatahuwe uruganda rwenga inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko. Ahatahuwe uru ruganda hafatiwe Litiro 570 z’izi nzoga n’Ibikoresho byifashishwaga. Abaturage babwiwe ko nta n’akadomo k’ubutaka bw’u Rwanda bwemerewe gukorerwaho ibyaha.

Itahurwa ry’uru ruganda rwengerwagamo inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko ryaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu baturage biyemeje kudahishira icyaha n’abanyabyaha. Amakuru yamenyekanye mu joro ryo kuri uyu wa kane tariki 15 Werurwe 2018, inzego z’umutekano ziraharara kugeza mu gitondo cy’uyu wa gatanu tariki 16 Werurwe 2018 ubwo izi nzoga zamenerwaga imbere y’abaturage bakanahabwa ubutumwa n’inzego zitandukanye.

Uru ruganda rwabonywe mu rugo rw’uwitwa Ntawuruhunga Silas utuye mu Kagari ka Murehe, Umudugudu Kamuzi. Akibona ko asumbirijwe, ko aho atunganyiriza izi nzoga havumbuwe kuko atuye mu ibanga ry’umusozi aho abona uje iwe, yakuyemo ake karenge arahunga.

Gitifu Nkurunziza.

Nkurunziza Jean de Dieu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, nyuma yo kwegeranya izi nzoga n’ibikoresho byifashishwaga, yahaye ubutumwa abaturage agira ati ” Ibi bintu mukora birangiza ubuzima bwanyu, ubw’ababakomokaho, muragiza umuryango nyarwanda n’igihugu, ntabwo nk’ubuyobozi twabyihanganira, ntabwo tuzagoheka ibi bintu bikiri rwagati muri mwe.”

Yongeyeho ati” Mu menye ko nta n’Akadomo ko k’ubutaka bw’u Rwanda kaberaho icyaha ngo nti tukimenye, ni muce ukubiri n’izi nzoga kuko zirabatwara igihe mwagakozemo ibyiza, zirabatwara amafaranga, zirabatwara ubuzima. Ndashimira bake muri mwe mwaduhaye amakuru, abandi namwe muburire ababikora cyangwa muri mwe ababikora ko ntaho gukorera ibitemewe n’amategeko ku butaka bw’u Rwanda.”

Major Muyango, uyobora ingabo mu Murenge wa Rukoma yabwiye aba baturage ati” Iyo mutubona twaje nk’inzego zitandukanye imbere yanyu, namwe muri hano aya masaha mwakagombye kuba muri mu mirimo, mwagatewe isoni no gukora ibitemewe n’amategeko. Ni ingaruka mwitera ubwanyu kuko abakora ibi murabazi, mubana nabo, agafaranga mukoreye muragashyira uwo mukiza mu gihe we yica ubuzima bwanyu. Ni mujijuke mukore mwiteze imbere muve muri ibi bintu bibangiza mugasigara mudashobora kwikorera no gukorera igihugu.”

Major Muyango aganira n’abaturage.

IP(Inspector of Police) Gaspard Manishimwe, ushinzwe Operation( ibikorwa bya Polisi) mu Murenge wa Rukoma yabwiye abaturage ati ” Polisi yashinze ibirindiro hano, nimwe mutungo igihugu gifite kandi inshingano zacu ni ukubarinda, niba rero mutikunda twe turabakunda. Ntabwo twakwemera ko mwishora murupfu. Izi nzoga z’inkorano zitemewe uzifatiwemo arahanwa kuko akora ibinyuranije n’amategeko. Ni mudufashe gutahura uwo ariwe wese ubikora tumufate tumushykirize amategeko amuhane.”

Bamwe mu baturage barimo n’abari muri Komite nyobozi y’Umudugudu bavuze ko bari bamaze igihe kigera ku mezi abiri baziko aha hantu hengerwa inzoga z’inkorano zitemewe. Ushinzwe amakuru mu Mudugudu abajijwe icyo yakoze yavuze ati” Ko abankuriye bari babizi se natanga amakuru batatanze.” Iki gikorwa, cyasize ushinzwe amaku hamwe n’Umukuru w’Umudugudu batwawe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma. Hatwawe kandi umusore ngo wavomaga amazi yifashishwa mu kwenga izi nzoga, hari n’undi mugabo wafatiwe mu nzira ahetse amajerikani avuye kurangura inzoga nk’izi zihita zimenwa atwarwa kuri Polisi.

IP Manishimwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi-Rukoma: Havumbuwe uruganda rwenga inzoga zitemewe n’amategeko

  1. Karamuka March 16, 2018 at 6:05 pm

    Rukoma mwazamutse ngo muraca inzoga, ariko nibyo mushoboye kuko aribyo munabonamo za ruswa, imihanda yaracitse ntimujya za Gikoro, mwanyura he he, abana bishwe na bwaki, za Gisenyi za Ruhozankanda ( Murambi), imihanda ntiyambukiranya utugari , abaturage barwaye amavunja , umwanda, imisarani ituzuye cyakora ibikwangari umenya aribyo bibitera. Nkurunziza ndakwemera shyiramo imbaraga ugere hose, Taba ntitekanye.

Comments are closed.