Kamonyi-Kayenzi: Umuntu yarapfuye arahambwa aratabururwa acibwa igice cy’umubiri

Umusaza w’imyaka isaga 70 y’amavuko mu Murenge wa kayenzi yitabye Imana, inshuti n’abavandimwe baramushyingura icyumweru kirashize kuko ubu turi tariki 3 Mata 2018. Icyatangaje benshi ni uburyo abantu bataburuye imva ye bakamuca ugutwi.

Amakuru y’itabururwa ry’uyu musaza w’imyaka isaga 70 y’amavuko wari utuye mu Kagari ka Kayonza ho mu  Murenge wa Kayenzi wapfuye agashyingurwa n’abo mu muryango hamwe n’inshuti, yamenyekanye aturutse mu baturage b’aho aya mahano yabereye.

Bamwe muri aba baturage batashatse ko amazina yabo atangazwa babwiye intyoza.com ko umurambo w’uyu musaza wataburuwe mumva maze agacibwa igice  cy’umubiri we (ugutwi) bakongera bagasubiranya.

Aya makuru kandi ubuyobozi bw’Umurenge wa Kayenzi ntabwo buyahakana. Umuyobozi w’uyu murenge Mandera innocent ubwo yabazwaga n’intyoza.com niba koko aya makuru abaturage bavuga ari impamo, yahamije ko ibivugwa n’abaturage ari ukuri ariko ko ababikoze bose batawe muri yombi bakaba bari kubibazwa.

Mandera yagize ati ” Nibyo koko ayo makuru abaturage bavuga ni ukuri, twarayamenye natwe dushaka ukuri, tubifashijwemo na Polisi nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage abakekwa batawe muri yombi barimo na mwene wabo na Nyakwigendera, ubu bari mu maboko ya Polisi.”

Ukekwa kuba ku isonga mu gutaburura uyu murambo akawuca ugutwi aho hataramenyekana icyo yari agamije kugukoresha ngo ntabwo yemera ko yaguciye nubwo baba abaturage n’ubuyobozi ubwo batabururaga imva bagira ngo barebe ko ibivugwa ari ukuri basanze iki gice cy’ugutwi ntacyo. Gusa ngo uyu ukekwaho aya mahano yemereye ubuyobozi ko yagiye ku gituro agatwara itaka kuko ngo inka ye yari yanze kubyara kandi barimurangiyemo umuti.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi-Kayenzi: Umuntu yarapfuye arahambwa aratabururwa acibwa igice cy’umubiri

  1. Inga April 6, 2018 at 6:33 am

    Birababaje cyane!

Comments are closed.