Kamonyi-Isesengura: Bimwe mu bikomeje gutuma Kwesa imihigo biba ingorabahizi

Akarere ka Kamonyi kamaze imyaka itatu y’imihigo kagenda gatumbagira kerekeza mu myanya ya nyuma katigeze kamenyera mu bihe byashize. Ibi bikomeza kugira ingaruka zitandukanye mu miyoborere, imibanire y’abakozi ubwabo ndetse bikabangamira iterambere ry’umuturage n’Akarere muri rusange.

Ubusesenguzi bwakozwe n’intyoza.com nk’ikinyamakuru kimaze imyaka isaga itatu muri aka Karere dore ko tuganira n’abantu b’ibyiciro bitandukanye mu mirimo bakora tukanasesengura umunsi ku wundi ibihahorerwa, bugaragaza ko ku isonga muri iyi myitwarire idashimishije hari;  Imikorere n’imicungire y’abakozi itanoze, ruswa, kutegera abaturage uko bikwiye, igisa no kwigumura kw’abamwe mu bakozi, kurwana no kumenya uko amakuru y’ibitagenda neza asohoka aho kubikosora n’ibindi.

Umwaka w’imihigo wa 2016, Akarere ka Kamonyi kabonye umwanya wa 13 mu Turere 30, umwaka w’imihigo wa 2017 kaza ku mwanya wa 19 mu gihe uyu mwaka w’imihigo wa 2018 Akarere kaje ku mwanya wa 26 mu mihigo y’uturere 30.

Iyo witegereje uko iyi myaka igenda ikurikirana, usanga ari nako umwanya Akarere kagenda kabona mu kwesa imihigo ugenda usubira inyuma. Ibi biteye impungenge cyane ku buryo utabura kuvuga ko hatagize igikorwa mu itegurwa, ishyirwa mu bikorwa n’isuzuma ry’imihigo ngo bivugururwe, AKarere gashobora kuzisanga ku ntebe ihoraho mu myanya y’inyuma.

Imicungire y’abakozi (Staff Management) ku isonga mu bituma imihigo iteswa uko bikwiye. Kuva ku rwego rw’Akagari kugera ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi, hagaragara umubare utari muto w’abakozi babeshya Leta ko bayikorera nyamara atari byo. Ibi bigaragarira cyane ku kuba bamwe muri aba bakozi bikoza mu kazi bakabeshya ko bagiye mu baturage( terrain, field) ariko bakanyuranwamo bajya muri gahunda zabo bwite haba Kigali n’ahandi, mu gihe nyamara habaye hari uburyo buhamye kandi buhoraho bwo gukurikira ko umukozi wagiye mu baturage yagezeyo n’icyo yahakoze ndetse n’igihe yahamaze, iki kibazo ntabwo cyakongera kugaragara cyane ko haba hari umukozi ufite munshingano imicungire y’abakozi.

Ikindi kitarenzwa ingohe mu bakozi, ni bamwe mu bayobozi ( Directors) bashya mu mirimo batigeze bishimirwa n’abo basanze mu mirimo kuko binjiye mu myanya hari abo bayisanzemo bumvaga ko aribo bazemezwa ariko bakaza kwisanga imyaka yose bamaze bakora iyo mirimo nta cyizere bagiriwe. Aha hanabaye intambara y’ubutita na n’ubu igikomeje.

Abandi mu basabwa kubana n’abaturage ntabwo babikozwa

Ubusanzwe mu itegurwa, ishyirwa mu bikorwa n’ikurikiranwa ry’imihigo, abaturage baba bakwiye guhabwa ijambo rinini n’umwanya uhagije, bakabigiramo uruhare rufatika, bakabyumva nk’ibyabo kuko aribo ibikorwa byose ubuyobozi bukora biba bigenewe. Kugira ngo ibi bigerweho, bisaba ko umuyobozi wo munzego z’ibanze abana n’abaturage umunsi ku wundi, akamenya ibyo bakeneye, ibyifuzo byabo ndetse n’ibitekerezo, yewe akanabafasha gukemura ibibazo bahura nabyo mu gihe bamwitabaje.

Ikibazo cy’abayobozi bataba mu ifasi bakoreramo, Minisitiri Francis Kaboneka ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo yabereye i Huye kuwa 15 Kamena 2018 yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye mu ntara y’amajyepfo, yihanangirije abayobozi bameze batya ndetse ababwira ko ubuyobozi atari ubucancuro, ko uzafatwa atazihanganirwa.

Icyo gihe yagize ati ” Hari ubwo mugenda mukumva ko muri abasitari, mushobora kubikora nti hagire umenyekana ariko nagira ngo mbabwire ngo turabizi kandi turi kubikurikirana, ntabwo tuzabyihanganira.”

Aha yakomeje ababwira ati ” Amabwiriza arahari kandi arasobanutse, mu mabwiriza ya mbere mubona ni uko mugomba kubana n’abo mushinzwe kuyobora. Ubuyobozi si ubucancuro, ubuyobozi si ubupagasi, ngo uje gupagasa amasaha nashira wigendere, ntabwo ubuyobozi ari ubukerarugendo.” ( Aha twibutsaga ibyo Minisitiri Kaboneka yavuze kuri iyi ngingo kandi abwira abo mu Ntara y’Amajyepfo hari n’Abanyakamonyi).

Mu karere ka Kamonyi rero, bamwe mu bayobozi b’Imirenge n’Utugari ntabwo bakozwa ibyo kuba aho bakorera, kuko usanga hari n’abatuye mu tundi turere, cyangwa se mu Mirenge n’Utugari badakoreramo. Ibi kenshi bituma batamenya nyirizina ibibazo by’ingutu biri mu ifasi bashinzwe, rimwe na rimwe bakabimenya ari uko byageze mu itangazamakuru, ibintu biba bidakwiye muri gahunda y’ubuyobozi bwegerejwe abaturage u Rwanda rurimo.

Kimwe mu bitera iki kibazo ni ikimenyane n’amarangamutima yanatumye bamwe bashyirwa kure y’imiryango yabo hatitawe ku mushahara w’intica ntikize bavuga ko bahembwa, aho ndetse bavuga ko batabasha kuwutungiramo ingo ebyiri.

Guhuza kwa Nyobozi na Njyanama biri kure nk’ukwezi

Komite Nyobozi na Njyanama y’Akarere ubundi ni abantu baba badakwiye gutandukanya inyungu, kuko bose baharanira iterambere ry’abaturage baba barabagiriye icyizere. Izi nzego zombi ziba zikwiye gushyira hamwe, nti hagire uruba nk’umugenzacyaha cyangwa umucamanza ku rundi, zigasenyera umugozi umwe no kubaka ubufatanye hagati y’abakorana. Ibi ni bimwe mu bikwiye kuba biranga abakorera hamwe nk’ikipe igamije gutsinda. Muri ubu buryo, iyo intsinzi igezweho iba iya bose ntawe uvuyemo. Ikibabaje ni uko iyo witegereje neza, ukinjira mu buzima bw’imikorere n’imikoranire umunsi ku munsi n’ibibahuza usanga atariko bimeze.

Buri wese usanga ashishikajwe n’inyungu ze bwite aho gushyira inyungu z’umurimo n’igihugu imbere. Abatari bake bafite ibikorwa bitandukanye bitaho kurusha kwita ku kazi. Hari ugusigana no kumva ko baharira bamwe imirimo cyane ko hari bamwe bifuzaga imwe mu myanya yatanzwe ariko bakisanga ataribo bayihawe. Ibi byateye bamwe kuba ibigande no gukora uko bishakiye, abandi bakagenza amakosa y’abandi aho gufatanya.

Ruswa nayo, yaba itarasigaye inyuma mu gutuma aka Karere  kaza mu myanya y’inyuma mu kwesa imihigo

Mu bikomeje kwangiza Kamonyi no kuba inzitizi mu kwesa imihigo ntabwo wasiga inyuma ikibazo cya Ruswa kuri bamwe mu bakozi n’abayobozi bivanga mu kurya ruswa ndetse no kugira uturima twabo ku ruhande tudakorwaho. Ibi, bigaragara cyane cyane mu birombe by’amabuye y’agaciro, ahacukurwa imicanga n’amabuye asanzwe yo kubakisha, ikorwa n’icuruzwa ry’inzoga zitemewe n’ibindi birimo itangwa ry’impushya n’ibyangombwa mu buryo butandukanye.

Tuvuze ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,  ibirombe by’imicanga, amabuye asanzwe hamwe n’impushya zabyo, ntabwo twasiga intambara y’ubutita ihora hagati y’abakozi baje mu karere boherejwe n’ikigo gishinzwe Mine, Gazi na Peterori aho batakiriwe neza n’abo basanze bari basanganywe inshingano bahuriyeho. Harimo kandi na bamwe mu bayobozi kuko hari byinshi bagiye bashyira hanze byafashwe nko kubatamaza, ubundi nko kubasibira amayira aho gushaka umuti.

Ruswa n’ibi bibazo, Ni ikibazo kitoroshye kurandura, kuko guhishirana mu makosa n’amafuti, usanga byarahawe intebe kuri bamwe ndetse nabyo bikaba ku isonga mu gushyira Akarere inyuma. Aho kurwana no gukosora ibitagenze neza, guhana ababigiramo uruhare, usanga hashakishwa uba igitambo cy’amakosa ya bamwe mu bayobozi baba bananiwe kuzuza inshingano kuko bizewe kurusha abakagombye kurenganurwa.

Impano z’Abaturage, ntabwo zihabwa umwanya wo kugaragazwa 

Akarere ka Kamonyi, nk’agakora ku mujyi wa Kigali ari nawo murwa mukuru w’u Rwanda, gafite abaturage benshi bakimukiyemo bavuye Kigali n’ahandi, barimo abanyabwenge n’abahanga benshi batajya babona umwanya wo kwitabira inteko z’abaturage za buri wa kabiri bitewe n’amasaha zibera. Benshi, ubasanga cyane mu Mirenge nka Runda, Rugarika,  Gacura n’ahandi. Si abo gusiga inyuma mu iterambere ry’Akarere.

Ubuyobozi butandukanye mu karere ka Kamonyi ntabwo bwita ku kumenya impano n’ubuhanga buri mu baturage babwo ngo bafashe akarere mu iterambere no kunoza ibitagenda. Kamonyi, ni Akarere gafite abahanga benshi mu byiciro bitandukanye, benshi muribo bakorera Kigali no hirya no hino mu gihugu, bimwe mu bibazo bafasha abandi gukemura biri mu bizambije Kamonyi kandi bashobora gutanga umusanzu wabo mu gihe bakwegerwa.

Itekenika ni kimwe mu bikigaragara ku isonga mu karere. Usanga hari ukunyuranya kw’abayobozi no kudahuza mu bitangazwa kuko bamwe bashaka gushyira ukuri hanze abandi barwana no kwerekana ko byose bigenda. ( Ujya gukira indwara arayirata niko umunyarwanda yaciye umugani), aha nti batinya no kubeshya abayobozi bakuru.

Imishinga itari mike yaradindiye, indi yagiye ikorwa ibice. Inama z’imishinga zakagombye kuba zitanga ibisubizo ku bikenewe ntabwo zikorwa. Bamwe mu bayobozi bakumva ko nta gishya cyahakorerwa gitandukanye n’ibyo bavugira mu nama zindi. Abatekenisiye usanga barahariwe byose, abayobozi bimitse umuco wo kwirirwa baterana amagambo n’abakozi n’ibindi. Bamwe mu bakozi bifuje kenshi umwiherero ngo banenge kandi bagaragaze ibibangamye ariko byarirengagijwe.

Umuyobozi w’Akarere ni mushya mu buyobozi bw’Akarere ariko si mushya muri ko kuko yagakoreyemo, azi byinshi. Ikipe ya bamwe mu bakagombye kumufasha abenshi barabeshyanya, haba kuva mu Karere kumanuka hasi ku rwego rw’Akagari yemwe no ku Mudugudu. Hatabayeho kwikosora cyangwa ngo hagire igihinduka kuri bamwe, byaba mu mikorere n’imigirire byakomeza gushyira Akarere mu bibazo.

Ibibangamiye Akarere ka Kamonyi ni byinshi, bimwe mu biza ku isonga ni ibyo twabashije kwegeranya, turacyakusanya ari nako ducukumbura ibindi mu rwego rwo gufasha abafata ibyemezo n’abandi bireba kumenya aho bipfira kuko ntabwo bishimisha kubona akarere mu myaka itatu karwana no gusatira umwanya wa 30 ari nawo wa nyuma.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

6 thoughts on “Kamonyi-Isesengura: Bimwe mu bikomeje gutuma Kwesa imihigo biba ingorabahizi

  1. habimana emmanuel August 13, 2018 at 11:24 am

    ibyo uvuze n,ukuri kuzuye pe ko utavuze za telecentre za baringa se batanga raporo ko bakora kandi bahembwa ntacyo bakoze

  2. habimana emmanuel August 13, 2018 at 11:25 am

    ibyo ntago wabibabwira ngo bakumve na gato

  3. nsengiyaremye August 13, 2018 at 8:59 pm

    murakoze kudukorera ubusesenguzi kandi nk’umuturage utuye mukarere ka Kamonyi ibyo mwabonye ndemeranywa named gusa mwibagiwe ruswa ivugiriza muburezi bigera naho bamwe kubera ruswa baba batanze bahemberwa impamyabushobozi zitabaho, gukora ibizamini byo wagirango ntacyo bimaze kuko hari amashuri menshi atagira abarimu kandi hari abatsinze bari kuri list bategereje gusa kubera kubura ayo batanga bakimwa akazi. Imirenge imwe nimwe ba president ba za njyanama bagira manda zitarangira kubera gukingira ikibaba abayobozi bakora nabi. Ikibabaje kandi gikomeye nuko IYO UVUZE IBITAGENDA NEZA AHO KUBIKOSORA UHIGWA BUKWARE. Mayor agerageze akorane neza nabo bafatikanije kandi ntatinye gufata ibyemezo bibaye ngombwa naho ubundi mukarere mumicungire y’abakozi harimo akajagari

  4. a September 14, 2018 at 6:44 pm

    wisely analysed.Umwiherero wakemura byinshi.

  5. Jean September 14, 2018 at 11:33 pm

    Urakoze munyamakuru.

    kuko uvuga ko ari ineza y’abaturage ugirira,
    umusanzu wanyu ntugakererwe bene aka kageni.
    ahubwo umunsi ku munsi kurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama nyobozi zitandukanye, bitagombye imyaka itatu nk’iyi uvuga!

  6. Bahati Deogtatias September 15, 2018 at 9:47 am

    Murakoze kubyo mugaragaje bitagenda ariko biba byiza iyo mutanze n’umurongo ngo bikosorwe;kubwanjye numva ubuyobozi bw’akarere bwakagombye gusohoka mu biro bakagera mu giturage;hakitabwa kuri bya bikorwa remezo bituma umuturage atera imbere ;nko mu murenge wa Rukoma umuhanda witabwaho n’akarere ucamo ambulance buri munsi ariko ukuntu uba warangiritse biteye isoni;cyangwa se amashanyarazi ngo umurenge nta kibazo ariko ugasanga hari mu tugari utageramo kandi hari za centre zikomeye ziwukeneye na duke tuwufite ni ku muhanda gusa mu baturage nta wo; hari naho baba barishyize hamwe bagateranya amafaranga ngo bawugezweho bikazamara imyaka bakayasubizwa aho kubunganira iterambere rikihuta(umuturage ni yitabweho ku buryo bwose maze ubundi dukorane umurava dutere imbere twese ku buryo bumwe bamwe badasigaye kubera ibikorwa remezo bibura .Murakoze.

Comments are closed.