Mayirungi, ikiyobyabwenge kidakunze kuvugwa nyamara gikomeje kwangiza urubyiruko

Khat, Miraa, Mayirungi aya yose ni amazina akunze kwitwa iki kiyobyabwenge. Inzobere mu buzima zemeza ko iki kiyobyabwenge iyo cyageze mu muntu kimera nka nkongwa  mu kigori.

Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge aho biva bikagera ititaye ku bwoko bwabyo. Ni muri urwo rwego Mayirungi nayo iri mu biyobyabwenge birwanywa umunsi ku wundi.

Imibare igaragaza ko mu bice bitandukanye by’Igihugu abantu bagera kuri 15 bafatanywe kiriya kiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa Mayirungi. Umubare munini wabo bakaba barafatiwe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mu minsi mike ishize abantu babiri baherutse gufatirwa mu turere twa Gatsibo na Nyagatare bafite ikiyobyabwenge cya Mayirungi, bose kandi bagiye bagaragazwa n’abaturage.

Gusa iki kiyobyabwenge ni kimwe mu biyobyabwenge bidakunze kuvugwa cyane nyamara iyo cyageze mu mubiri  kimera nka nkongwa yageze mu kigori kuko cyangiza cyane imitekerereze ya muntu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba  Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire avuga ko mu mategeko y’u Rwanda Mayirungi ntaho itandukaniye n’ibindi biyobyabwenge.

Yagize ati “Nubwo ibyaha bijyanye n’ikoreshwa n’ikwirakwiza ry’ikiyobyabwenge cya mayirungi tutabigereranya n’ibyaha bijyanye  n’urumogi rusanzwe ,Kanyanga, Chief Waragi, Blue sky n’ibindi, itegeko rirasobanutse neza . Iyo Polisi iri mu bikorwa birwanya  ibyo biyobyabwenge Mayirungi ntituyitandukanya na biriya byose tumaze kuvuga harugu, bifatwa kimwe bikanahanwa kimwe”.

CIP Kanamugire akomeza avuga ko umubare munini w’abantu bakwirakwiza ikiyobyabwenge cya Mayirungi bakunze gufatirwa mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba biturutse mu gihugu cya Uganda na Tanzaniya.

Mu mwaka w’1980 ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO) ryavuze ko ikiyobyabwenge cya Mayirungi kigizwe n’amababi y’ikimera yangiza ubuzima bw’uwagikoresheje cyane cyane kikagira ingaruka mbi mu mitekerereze ya muntu kuko cyangiza ubwonko.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima rivuga ko iki kiyobyabwenge cya mayirungi gikoreshwa mu buryo butandukanye nko gutumura umwuka wacyo nk’itabi risanzwe, kukitera mu nshinge, kukijundika mu nsi y’ururimi byose bigira ingaruka mbi mu mubiri, ariko cyane cyane bikangiza imitekerereze ya muntu.

Inzobere mu buvuzi zivuga ko gukoresha ikiyobyabwenge cya Mayirungi gitera impinduka mu buzima nko kuvuga amagambo menshi mu gihe gito, Ubushotoranyi, kugira ibibazo mu myakura, kubura ibitotsi, kubura imbaraga ndetse no guta ubwenge.

Iki kiyobyabwenge kandi kigira ubumara bwitwa cathinone na cathine bugira ingaruka zitandukanye ku buzima harimo indwara z’amenyo, kanseri yo mu kanwa, ibibazo by’umutima, indwara z’impyiko no kunanirwa kurya.

Mu rwego rw’amategeko, mu Rwanda Mayirungi iri ku rutonde rw’ibiyobyabwenge nk’uko byemejwe n’iteka rya Minisitiri nomero 20/35 ryo kuwa 09 Kamena/2015 risobanura amoko y’ibinyobwa ndetse n’ibindi bintu bishyirwa mu rwego rw’ibiyobyabwenge byangiza imitekerereze ya muntu.

Itegeko nomero 03/2012 ryo kuwa 15 Gashyantare 2012 risobanura amoko y’ibiyobyabwenge bitemewe mu Rwanda byiganjemo ibyangiza imitekerereze ya muntu.

Umuvugizi w’Urwego  rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), Modeste Mbabazi avuga ko uru rwego rukorana cyane n’inzego zitandukanye mu kwigisha abanyarwanda  ububi bw’ibiyobyabwenge harimo na Mayirungi.

Yagize ati:”Turimo gukorana bya hafi n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano twigisha abaturage ububi bwo gukoresha ibiyobyabwenge harimo na kiriya cya Mayirungi, ariko tukibanda ku kumenya ko abacuruza bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge bafashwe bagakurikiranwa mu mategeko.”

Mbabazi akomeza avuga ko ibyaha bijyanye  no gucuruza no gukoresha ikiyobyabwenge cya Mayirungi bikiri bikeya mu Rwanda, gusa akomeza avuga ko urwego rw’ubugenzacyaha bukomeje gukorana na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego mu  ku bikumira.

Ingingo ya 263  mu gitabo gishya cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva  ku myaka irindwi(7) kugeza ku gifungo cya  burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Mayirungi, ikiyobyabwenge kidakunze kuvugwa nyamara gikomeje kwangiza urubyiruko

  1. humura November 7, 2018 at 7:13 am

    Police yigihugu cyacu turayikunda kandi dushima ukuntu idahwema mukudushakira ibyiza byatuma iterambere ryabaturage babaho neza nimururwo rwego ihora ihangana nibiyobyabwenge bishaka kworeka imbaga ark kumurava wayo tuyiziho ibiyobyabwenge ntibigomba kuyinanira kubirwanya

Comments are closed.