Itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi hari icyo biyemeje muri gahunda ya “Gerayo Amahoro”

Mubiganiro byabere ku cyicaro gikuru cy’itorero ry’abadivantisite b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda, giherereye mu mujyi wa Kigali kuri uyu 27 Mutarama 2020 bigahuza Polisi y’u Rwanda na bamwe mubayobozi b’iri torero baturutse hirya no hino, baganiriye kuri gahunda ya “Gerayo Amahoro”. Nubwo umunsi nyirizina wo gutangiza ku mugaragaro iyi gahunda mu nsengero zabo ari kuwa 08 Gashyantare 2020,  basabwe ko mubyo bigisha, bakongeramo n’iyi gahunda yo kubakangurira gahunda ya Gerayo Amahoro, babungabunga umutekano wo mu muhanda, birinda  impanuka ziterwa n’uburangare n’andi makosa mu gihe bakoresha umuhanda.( Ntugende utarebye amafoto akubikiye ubutumwa bwinshi).

Polisi, itangaza ko akenshi igitera impanuka zo mu muhanda ari imyitwarire idakwiye mu gihe dukoresha umuhanda, harimo uburangare no kutubahiriza amategeko y’umuhanda, gutwara ibinyabiziga wanyoye ibisindisha n’ibindi.

Polisi, yibukije kandi aba bayobozi b’itorero ko impamvu iyi gahunda igomba gutambuka no mu madini binyuze munsengero bahuriramo ari uko usangamo abantu batandukanye bakoresha umuhanda; barimo abanyamaguru, abatwara igare, abamotari ndetse n’abatwara imodoka. Munsengero kandi ngo hahuriramo abantu benshi bakoze ingendo baturutse hirya no hino kandi bose baba bakoresha umuhanda, bityo ko bayobozi b’amadini n’amatorero batanze ubu butumwa bwagera kuri benshi icyarimwe kuko baza baje gutega amatwi no kumva ubutumwa bwabafasha kugira Roho nzima mu mubiri muzima.

N’ubwo abakirisitu basabwa gushyira iyi gahunda munshingano zabo birinda gukoresha nabi umuhanda muri iyi gahunda ya Gerayo Amahoro, umuyobozi mukuru w’abakirisito b’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda, Byiringiro Eziron yavuze ko bagiye gufasha abakirisito uburyo bwo gukoresha umuhanda neza, binyuze munsengero babereye abayobozi. Ko bagiye kujya babyigisha nkuko bagiraga umwanya w’amatangazo bakibutsa abakirisitu gahunda ya Gerayo amahoro ndetse no mu mashuri  abanyeshuri bakabyigishwa.

Pasitori Hesron Byiringiro/umuyobozi w’itorero ry’Abadivantisiti mu Rwanda. Ni uwo uhagaze.

Pasitori Byiringiro Hesron, umuyobozi w’itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi mu Rwanda yagize ati” Ubu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro buzagera kubanyarwanda bose muri rusange tutibanze kuba kirisitu b’abadivantisite b’umunsi wa karindwi gusa, ahubwo ubutumwa bugere kuri bose”.

Yakomeje ati” Kubwira umuntu ubutumwa bumwifuriza kugerayo amahoro ntaho yaba akosheje , ubu nkuko abayobozi hirya no hino bayoboye itorero ry’abadivantisite bitabiriye ibiganiro bagiye kugeza ubutumwa kuba kiristitu bose, ubutumwa bwa Gerayo amahoro. Tuzabikora binyuze munsengero duhagarariye no mumwanya w’amatangazo twibutse gahunda ya gerayo amahoro mu gukoresha umuhanda neza”.

Yasoje asaba abayobozi b’amashuri ko mubyo bigisha bagomba gushyiramo ni igice cyo kwigisha iyi gahunda ya gerayo amahoro.

Niyitanga Jean Claude umuyobozi w’ishuri ry’abadivantisite b’umunsi wa karindwi riherereye muri Kirehe yavuze ko ubu butumwa bo babutangiye kuko bagira iminsi itatu mucyumweru baganira n’abanyeshuri babashishikariza kwirinda impanuka zo mumuganda nk’inshingano zabo. Nk’abarezi, avuga ko ari ukubungabuga ubuzima bwabo bigisha, Kubigisha binyuze mubiganiro mbwirwa ruhame, aho baganira bakigishwa no gukoresha neza umuhanda. Akomeza avuga ko bagiye gukomeza kubishiramo imbaraga.

Yagize ati”Mubiganiro mbwirwaruhame tugirana n’abanyeshuri gatatu mucyumweru ntabwo twasoza tutababwiye kuri gahunda yo gukoresha neza umuhanda kuko bahahurira n’ibinyabiziga, bityo tunabigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga ubwo na gahunda ya gerayo amahoro tugiye kuyishyira kumurongo w’ibyigwa bazabashe kujya bagerayo amahoro “.

Ubu bukangurambaga buzatangizwa kumugaragaro munsengero zo mu itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi kuwa 08 Gashyantare, ubwo Police y’u Rwanda  izasura zimwe munsengero zizaba zatoranyijwe z’abadivantisite.

 

 

 

 



Isabella Iradukunda Elisabeth

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi hari icyo biyemeje muri gahunda ya “Gerayo Amahoro”

  1. Mukama January 28, 2020 at 12:38 pm

    Ikibazo cyo kwambara ingofero mu nsengero bakivugaho iki ko aho Police yanyuze hose cyasize abakiristo bavugishwa?

Comments are closed.