Kamonyi/Rugalika: Umukuru w’Umudugudu n’abandi bantu baraye bafatiwe mu kabari

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 03 Kamena 2020 ahagana ku I saa moya, Umukuru w’Umudugudu wa Rugarama, Akagari ka Kigese, Umurenge wa Rugalika ho mu karere ka Kamonyi, ari kumwe n’abandi bantu barimo n’abo bafitanye amasano, polisi yabaguye gitumo bari mu kabari, bamwe batorotse abandi barafatwa.

Amakuru azindutse atangwa n’abaturage muri aka Kagari, ni uko Mudugudu ari kumwe na bamwe mubo bafitanye isano, harimo n’uvugwa ko ari mwene nyina ariko we wabashije kwiruka, bari kumwe n’abandi mukabari k’uwitwa Papa Willy banywa kandi bitemewe. Amakuru avuga ko abafashwe ari batandatu mu gihe abandi birutse.

Abanywaga, hafi ya bose ngo nta n’udupfukamunwa bari bambaye, ababishoboye birutse, abandi bahita bafatwa na Polisi, abatabashije gucika batwarwa na Pandagari bakaba baraye mukasho muri Sitasiyo ya Polisi ya Runda ari nayo ireberera uyu Murenge wa Rugalika.

Kuri Mudugudu, amakuru amwe agera ku intyoza.com ni uko we atasanganywe icupa, ahubwo kimwe mubyo ashobora kuba yazize ari ukuba nk’umuyobozi ntacyo yakoze ku barimo banywa, banyuranya n’amabwiriza kandi aziko bitemewe, bityo akaba nk’umuyobozi agomba kubazwa uruhare rwe mu kubahirisha gahunda n’ingamba za Leta mu kwirinda Covid-19.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigese, Mafubo Marie Rose, mu ma saa mbiri z’iki gitondo cya Tariki 04 Kamena 2020, ubwo yabazwaga na intyoza.com niba aya makuru ari impamo, kubyemera no kubihakana byamubereye ihurizo, avuga ko atabizi, ariko nyuma avuga ko yabyumvise ari mu nzira ajyayo, ko ngo bashobora kuba bafatiwe mu kabari k’uwitwa Papa Willy( Umuntu utabizi akamenya akabari bafatiwemo)?.

Umugiraneza Marthe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika we yabwiye umunyamakuru ko ayo makuru atayazi, ko ndetse Telefone ye ya Whatsapp yazindutse ifite ikibazo ku buryo atabona ibyanditswe. Avuga ko niba byabaye batabimubwiye, ko ahubwo agiye kubaza.

Muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19, amabwiriza yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri abuza utubari gufungura ndetse n’amahuriro y’abantu benshi guterana uretse mu isoko nabwo basabwa guhana intera nibura ya metero imwe nubwo ahenshi nabyo bitubahirizwa. Agapfukamunwa byo ni itegeko ariko hari benshi bakigaragara bagakerensa nyamara ni mu nyungu z’ubuzima bwabo.

Photo/archive-Theo

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi/Rugalika: Umukuru w’Umudugudu n’abandi bantu baraye bafatiwe mu kabari

  1. Mbega June 4, 2020 at 7:43 am

    Mbega

Comments are closed.