Umunyarwanda wari wafashwe mu Bufaransa akekwaho gutwika Kiliziya yarekuwe

Umugabo w’umukorerabushake w’Impunzi y’Umunyarwanda wari watawe muri yombi akekwaho kugira uruhare mu nkongi y’umuriro wibasiye Katedarali yitiriwe Mutagatifu Petero na Pawulo I nantes mu Bufaransa, yarekuwe nta cyaha.

Uyu mugabo w’umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, yafashwe nyuma y’uko mu gitondo cyo kuwa gatandatu tariki 18 Nyakanga 2020 Katedarali y’I Nantes yitiriwe Mutagatifu Petero na Pawulo ifashwe n’inkongi y’umuriro. Yabaye uwa mbere mu baketswe kugira aho ahuriye n’iyi nkongi.

Gukekwa kwe, guturuka ku kuba ariwe wari ufite imfunguzo z’iyi Katedarali ndetse yaragombaga kuyikinga ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 17 Nyakanga 2020, nk’umukorerabushake usanzwe afite ibyo afasha muri iyi Kiliziya.

Ubushinjacyaha bw’I Nantes, bwatangaje ko kuri iki cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020 nijoro uyu mugabo yarekuwe. Umushinjacyaha Pierres Sennes yavuze ko gufata uyu mugabo akajya kubazwa ari ibintu bisanzwe byari bigamije kureba niba nta kidasanzwe cyafasha mu iperereza.

Quentin Chabert, umunyamategeko w’uyu munyarwanda w’impunzi, yavuze ko mu gihe yari yafashwe “nta na kimwe kugeza ubu gihuza umukiriya wanjye n’uriya muriro“, ko iperereza rigomba gukomeza “hitawe ku burenganzira bwa buri wese cyane cyane ubw’umukiriya wanjye“.

Jean-Charles Nowak, umukozi kuri iyi katedrali, yabwiye ikinyamakuru Le Figaro ko uwo mukorerabushake “ari umugabo ukunda umurimo“, “wababariye cyane mu Rwanda”, igihugu yavuyemo mu myaka myinshi ishize.

Uyu munyarwanda w’impunzi, yari mu gihe cyo kongeresha uburenganzira bwe bwo kuguma mu Bufaransa nk’uko abategetsi babivuga.

Bwana Nowak yagize ati: “Sinibaza na gato ko yaba ari we watwitse katedrali. Ni ahantu akunda cyane”. Uyu muriro wadutse mu gihe hashize umwaka inkongi y’umuriro yangije cyane katedrali ya Notre-Dame i Paris, ifatwa nk’ibitse amateka akomeye y’ahahise h’iki gihugu.

Mu ntangiriro y’uku kwezi kwa Nyakanga 2020 nkuko BBC ibitangaza, Perezida Emmanuel Macron yavuze ko agasongero k’iyi Katedarali kakongotse, kazongera kubakwa uko kahoze.

Soma hano indi nkuru bijyanye: Umunyarwanda akurikiranweho gutwika Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero na Pawulo

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →