Abakuriye ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Murenge wa Kayenzi, Akarere ka Kamonyi bavuga ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye batakibonana n’abayoboke babo nk’ibisanzwe. Bahamya ko muri ibi bihe bigoye ari umwanya mwiza wo kwereka aba bayoboke babo ko babitayeho, ariyo mpamvu bashyizeho uburyo bw’ubukangurambaga bukoresheje indangururamajwi ku misozi n’ahahurira abantu benshi hagamijwe kubakangurira kwirinda iki cyorezo, bityo bizere ko ni kigenza make bazongera guhura bashima Imana.
Rev. Pasitoro Karinganire Charles, Perezida w’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Murenge wa Kayenzi yabwiye intyoza.com ko nubwo iki gihe kigoye ariko ko ari umwanya mwiza wo guha abaturage ari nabo ba Kirisito babo ubutumwa bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ko badakwiye gusa guhuzwa n’ibihe byiza ngo mu bikomeye bababure.
Ati“ Tumaze kubona ko Covid icanye maremare muri Kamonyi, kandi tumaze kubona ko twinjiye no muri Guma mu rugo twasanze nk’Abanyamadini n’Amatorero tugomba guhaguruka tukagira uruhare kuko abantu barwaye ni Abakiristo bacu”. Akomeza avuga ko batari kugumya kurebera kandi bazi neza ko icyorezo gihari.
Akomeza agira ati“ Twasanze muri buri Kagari nta hantu tudafite itorero cyangwa idini bihakorera kandi dusanga bose bafite Sonolisation ( indangururamajwi), turavuga ngo mu gihe Abaturage bari muri guma mu rugo dufashe nk’isantere kuko abacuruzi bo ntabwo baretse gucuruza, tugashyiramo indangururamajwi, tugahagarara turi nk’Abapasitoro 2 cyangwa na Padiri cyangwa na Shehe, tukabaha ubutumwa, bwakumvikana bityo tukaba dufatanije n’ubuyobozi kumvikanisha ko tugomba gufatanya twese Covid ikarangira”.
Rev. Pasitoro Karinganire, ahamya ko kuva batangiye iki gikorwa cy’ubukangurambaga, aho cyatangiriye mu Kagari ka Kayonza, babona hari umusaruro ukomeye byagize mu gufasha abaturage n’abayoboke babo muri rusange kwirinda iki cyorezo. Ahamya ko abakiristo babo babahamiriza ukuri k’umusaruro byatanze binyuze mu kubahamagara bababwira ko ubutumwa babwumvise, ariko kandi ngo nabo iyo bari muri iki gikorwa barabibona aho banyura.
Avuga ko muri uku gukangurira abaturage n’abakristo kwirinda icyorezo, banakoresha imirongo yo muri Bibiliya yerekana uko bakwiye kwitwara mu buryo bwo kwirinda icyorezo, ariko kandi ngo banakoresha imirongo yerekana uburyo abantu bagomba kumvira abayobozi.
Ubu bukangurambaga nkuko Rev. Pasitoro Karinganire akomeza abivuga ngo bwanabaye umwanya mwiza wo kwibutsa Ijambo ry’Imana, babakangurira gusenga aho bari, birinda kandi barinda n’abandi kugira ngo igihe gikwiye bazishimire ko batsinze Icyorezo, bashime Imana yabarinze.
Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi yabwiye umunyamakuru ko nk’ubuyobozi bishimira iki gikorwa cy’abanyamadini n’amatorero kuko kibafasha gukangurira abaturage kwirinda iki cyorezo. Ahamya kandi ko Ubutumwa butangwa bugera ku baturage, ko kandi by’umwihariko bitewe n’uko abenshi ari abayoboke b’aya madini n’amatorero babyumva neza cyane kuko babemera nk’abashumba babo aho basengera.
Uburyo bukoreshwa muri ubu bukangurambaga, ni ugufata indangururamajwi bakajya ku misozi aho ubutumwa bushobora no kuva ku musozi umwe bukambuka undi, bakajya ahateraniye abantu benshi nko mu ma soko n’isantere z’ubucuruzi. Aba banyamadini n’Amatorero bavuga kandi ko uretse gutanga ubutumwa gusa bugera ku mitima(Roho), hari no gushaka ibifatika bitunga imibiri bashobora guha abatishoboye.
Ubutumwa bw’Abanyamadini n’Amatorero I Kayenzi, buganisha ku kwerekana ko ibihe nk’ibi bikomeye by’icyorezo cya Covid-19 batagomba kwibagirwa umubano wabo n’abayoboke babo mu bihe bisanzwe. Bagira bati“ Umukristo muhuriye mu rusengero cyangwa mu idini kuko hariho amahoro, yagira ikibazo ntakubone, ni ikibazo gikomeye cyane”. Byavuzwe na Rev. Pasitoro Karinganire Charles
Munyaneza Theogene / intyoza.com
Congratulations Rev.Pator Charles,ibikorwa byawe by’ubutwari birivugira.N’ubwo ab’isi batanyurwa,ariko ndabizi uhorana ishyaka n’ubutwari.Imana iguhe umugisha Mushumba dukunda