Muhanga: Ibitaro bya Kabgayi bigiye kongererwa abakozi(ivuguruye)

Hashize igihe kirekire ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabgayi butaka umubare w’abakozi udahagije. Ibi byatumye benshi mu bagana ibi bitaro babishinja gutanga serivise zitanone. Kutagira abakozi bahagije byatumye kandi ibitaro byirwanaho mu gushaka abakozi bakorera ku masezerano, badahembwa na Leta nk’abandi. Iki gikorwa kitezwe gutangirana n’ingengo y’imari izatangira mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2021. Ni umwe mu miti kuri serivise nziza z’abagana ibitaro.

Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Nteziryayo Philippe yabwiye intyoza.com ko igikorwa cyo kubongerera abakozi kizatangira kuwa 01 Nyakanga 2021 bijyanye n’imbonerahamwe nshya y’imirimo. Ashimangira ko bishimiye kuba Leta igiye kubongerera abakozi, ibi bikazafasha mu kurushaho kunoza serivise wasangaga akenshi ari inkene kubera abakozi badahagije.

Dr Nteziryayo, avuga ko abakozi bategereje atari 145 nkuko twari twabayanditse mu nkuru yabanje, ko ahubwo uyu mubare w’abakozi bakeneye utazatangirwa rimwe, ko bizagenda bikorwa bijyanye n’ubushobozi bw’igihugu.

Ati ” Ntabwo bahita baduhereza ngo nuko ari 307, bigendana na Budget (ingengo y’imari) y’igihugu, n’ubushobozi nyine bugiye buhari”. Akomeza avuga ko atari igikorwa cy’umunsi umwe ngo baterure abo bakozi bose bahite babazana, ko byose bigenda kuri gahunda( Process).

Dr Nteziryayo, avuga ko ishyirwa mu bikorwa ryo kongerera abakozi ibi bitaro rijyanye n’imbonerahamwe nshya y’imirimo yemejwe mu kwezi kwa cumi. Akavuga ko abakozi bazagenda batangwa bitewe n’uko bazagenda baboneka.

Inkuru yavuguruwe, byinshi bitari binongeye ibitaro byakuwemo cyane ku kijyanye n’umubare w’abakozi 145 umunyamakuru yavugaga ko watangajwe n’umuyobozi w’ibitaro. Avuga ko uyu mubare utari wo. Avuga kandi ko nta bakozi ba nyakabyizi, ko ahubwo ari abakozi bakorera ku masezerano( abazwi ku izina ry’abakontaragitiweli/ agents contractuels).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Muhanga: Ibitaro bya Kabgayi bigiye kongererwa abakozi(ivuguruye)

  1. Vedaste Ahishakiye April 21, 2021 at 3:24 pm

    Erega n’abakozi bagengwa n’amasezerano ariko bakorera Leta nabo baba ari aba Leta kuko ni bamwe muri catégories z’abakozi ba Leta. Ikindi ni uko iyo uri umu contractuel hakaboneka umwanya wujuje ibisabwa kandi warashyizweho huahirijwe amategeko ajyanye na recrutement, uhita ushyirwa muri uwo mwanya bidasabye ko hakoreshwa ibindi bizamini. Uko niko sitati nshya y’abakozi ba Leta ibiteganya

Comments are closed.