Ya Nkweto ya Shitani irimo amaraso nyayo y’umuntu yahagaritswe

Nike yatsinze ikirego yarezemo kompanyi y’i New York kubera ‘Inkweto za Shitani’ zirimo igitonyanga cy’amaraso nyayo y’umuntu mu mupira wazo. Urukiko rwategetse ko iyi nkweto itongera gukorwa, nubwo bene kuyikora batabyishimiye kimwe n’abakiriya babo.

Izi nkwezo zaguzwe $1,018 (agera kuri miliyoni imwe y’u Rwanda) ni inkweto za Nike Air Max 97s zahinduwe ziriho umusaraba ucuritse, ikimenyetso cya pentagram n’amagambo “Luke 10:18”.

Ihuriro ry’abanyabugeni MSCHF ryazikoze rifatanyije n’umuhanzi wa rap Lil Nas X.
rivuga ko imiguru 666 ari yo yakozwe kandi yose usibye umuguru umwe gusa yamaze kohererezwa abaguzi.

Nike yareze kuyivogera, isaba urukiko rwa New York gutegeka MSCHF kutongera kuzigurisha no kutongera gukoresha ikirango cyayo kizwi cyane.

Abanyamategeko ba MSCHF bavuga ko izi nkweto 666 bakoze, “atari neza neza iza siporo, ahubwo ari akazi gato bwite k’ubugeni kagurishijwe ku babishaka ku $1,018 buri nkweto”.

Kuri uyu wa kane umucamanza yategetse kutongera kugurisha izi nkweto, gusa iki cyemezo gisa n’ikidasobanutse neza kuko iyo kompanyi yavuze ko nta gahunda ifite yo gukora izindi.

Izi nkweto z’umukara n’umutuku zagaragaye bwa mbere ku wa mbere mu ndirimbo nshya ya Lil Nas X yitwa Montero (Call Me By Your Name), yari yabanje gutangazwa ku wa gatanu ushize.

Iyo ndirimbo y’uyu muhanzi, watangaje ko ari umutinganyi (gay) mu 2019, yishimiramo ayo mahitamo mpuzabitsina ye akanatwama abagerageza kuyanenga.

Mu mashusho y’iyo ndirimbo, uyu muhanzi aboneka anyerera ku cyuma babyiniraho (stripper pole) ava mu ijuru ajya mu kuzimu, yambaye izi nkweto, agaceza hamwe na Satani maze akamwiba amahembe ye.

Umurongo wa Bibiliya uri kuri izi nkweto Luka 10:18 ugira uti: – “Arababwira ati, ‘Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n’umurabyo.'”

Umwanzuro w’urukiko rwa New York uvuga ko Nike itigeze yemera ihindurwa ry’izi nkweto.
Uwo mwanzuro ugira uti: “Hari ibimenyetso byo guhungabana ku isoko, birimo guhagarika kugura ibicuruzwa bya Nike mu kwihimura kuri izi Nkweto za Satani za MSCHF, bishingiye ku kwibeshya ko Nike yemeje ko zikorwa”.

Inkweto za Shitani’ za Lil Nas X na MSCHF zaguzwe mu gihe kitageze ku munota umwe kuwa mbere.

Abantu bamwe ku mbuga nkoranyambaga bari banenze izi nkweto na Lil Nas X na MSCHF bazikoze, bakanazamamaza. Muri bo harimo Kristi Noem, guverineri wa leta ya South Dakota, n’abandi bantu bakomeye ku kwemera kwabo mu madini bavuze ko izi nkweto ari igitutsi.

Lil Nas X yasubije guverineri Noem n’abandi babanenga kuri Twitter, ndetse ku wa mbere yagiye atanga ubundi butumwa kuri Twitter bunnyega ikirego cya Nike.

Joseph Rasch w’i Tennessee, wishyuye $1,080 kuri izi nkweto, avuga ko izi mpaka zimuteye ubwoba ko amafaranga ye azayahomba.

Yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Nizeye ko zizangeraho kuko nazishyuye”, yongeraho ko yaziguze atagambiriye kuzambara ahubwo gutanga ubutumwa bwa politiki.

Akomeza ati: “Nashakaga gushyigikira umwirabura w’umu-gay uri kugerageza kwerekana ibitandukanye mu gihugu cya ba nyamwinshi b’abakristu. None ni ubuhe buryo bundi bwiza bwo kubikora uretse kugura inkweto uwo muntu yagizemo uruhare?”.

McKenzi Norris yanenze Nike kuba yarareze.

McKenzi Norris wo muri South Carolina, umaze igihe kinini akunda MSCHF, avuga ko Nike yahungabanyije umugambi we wo guhita nawe agurisha izi nkweto ku $2,500 kuri eBay, kuko bahise bavanaho igicuruzwa cye.

Soma hano indi nkuru bijyanye:Inkweto ziswe iza “Shitani” zirimo igitonyanga cy’amaraso nyayo y’umuntu zateje ikibazo

Ati: “Muri rusanze ndumva ikirego cya Nike giteye isoni urebye ingaruka kigira ku buzima bw’abantu nkanjye bakunda guhindura ibicuruzwa byabo nkongera nkabigurisha mu buryo bwemewe”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →