Kamonyi-Karama/Kwibuka30: Kwiyubakamo Ubudaheranwa bizagamburuza uwo ariwe wese wifuzaga ko mwazima-Guverineri Kayitesi

Umurenge wa Karama wo mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 22 Mata 2024 bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi wari umushyitsi mukuru, yihanganishije Abarokotse Jenoside, abasaba kutemera guheranwa n’agahinda, abasaba Kwihangana no Kwiyubakamo“ UBUDAHERANWA” nk’imwe mu ntwaro izagamburuza uwifuzaga wese ko bazima. Ati“ Mukomeze kwihangana no kwiyubakamo Ubudaheranwa kuko ari byo bizagamburuza uwo ariwe wese wifuzaga ko mwazima”.

Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Karama, cyabereye ku rwibutso rwa Bunyonga ahanashyinguwe mu cyubahiro imibiri mishya yabonetse ndetse n’iyimuwe ivanwa mu mva rusange yo mu Rutobwe mu Murenge wa Kayumbu, aho yose hamwe ari imibiri 495 isanga 12864 ishyinguwe muri uru rwibutso rwa Bunyonga.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bari baje gufata mu mugongo Abanyakarama.

Guverineri Kayitesi, yibukije ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa kizahora gikorwa mu rwego rwo guha agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside, kubazirikana ndetse no kwibuka ko bazize akarengane, bakazira uko bavutse ari nta n’umwe wabihisemo cyangwa se ngo abigiremo uruhare.

Yavuze kandi ko mu gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30, ari n’umwanya wo kugaruka ku mateka y’Urwango rwabibwe na Politike mbi n’imiyoborere mibi byaranze Igihugu mbere ya Jenoside.

Guverineri Kayitesi Alice.

Yagize kandi ati“ Abatutsi babuzwaga uburenganzira bw’Ibanze, bakavutswa Ubuzima, bagatotezwa, bakabuzwa kwiga nk’abandi Benegihugu, bakabuzwa kubona akazi ndetse n’ibindi byose”. Ahamya ko ibyo ari ibyo kugawa cyane kuko ubuyobozi bwagakwiye kurengera Abaturage aribwo bwabarenganyaga.

Yibukije ko Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Bunyonga ndetse n’abazanywe kuhashyingurwa bari amaboko y’u Rwanda. Ati“ U Rwanda rwavukijwe amaboko n’abari bashinzwe kubarengera barimo Burugumesitiri Mbarubucyeye Yohani, Abasirikare n’Abapolisi bafashijwe n’interahamwe n’abaturage. Abagakwiye kubarenganura, abagakwiye kubarengera nibo babarenganije”.

Musenyeri Mbonyintege Samaragde na Meya Kayitare Jacqueline wa Muhanga.

Yasabye uwo ariwe wese waba azi aho Abatutsi bishwe bajugunywe gutanga amakuru yafasha mu kubona iyo mibiri igashyingurwa mu cyubahiro. Yababwiye ko ibisabwa abafite ayo makuru atari ibikomeye, ko n’uwaba ayafite akagira ikibazo cyo kugira uwo ayabwira yakwandika agapapuro akakajugunya ahanyura abantu. Ashimangira kandi ko uko gutanga amakuru bizafasha mu gukomeza kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati“ Iyo muhaturangiye turagenda tukabashaka. Turabasaba!, amahitamo yacu ni ukubaka u Rwanda rutekanye, mureke n’iki gikorwa tugifatanyemo hanyuma tugisoze, Imibiri y’Abatutsi yaba icyandagaye hirya no hino nayo tuyishyingure mu cyubahiro ndetse n’ababo baruhuke”.

Guverineri Kayitesi, yagize kandi“ Ndabasaba rero ko mu gihe Twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, dukomere ku bumwe bwacu kuko nizo mbaraga zacu mu kurwanya icyo aricyo cyose cyashaka gusubiza inyuma Abanyarwanda cyangwa kubasubiza mu macakubiri. Duharanire kubaka u Rwanda rwiza ruzira icyo aricyo cyose cyadutandukanya, abenegihugu duharanire imibereho myiza n’iterambere ry’Abenegihugu twese dushingiye kubimaze kugerwaho mu myaka 30 ishize, tweguheranwa n’agahinda”.

Yibukije ko Kwibuka bitanga imbaraga zo kurwanya Abahakana n’Abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Asaba buri wese kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no guhangana n’izindi ngaruka zayo nk’Abanyarwanda, ahubwo buri wese agaharanira gufatana urunana n’undi mu rugamba rw’iterambere no kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda buri wese azaraga abazamukomokaho.

Amwe mu mafoto yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, i Karama-Bunyonga;

Bagiye gushyingura mu cyubahiro imibiri 495 no gushyira indabo ku rwibutso rwa Bunyonga;

Bunamiye kandi bashyira indabo ku rwibutso rwa Bunyonga rushyinguwemo Abatutsi basaga ibihumbi 13

Guverineri Kayitesi Alice n’Umugabo we bunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu cyubahiro mu rwibutso rwa Bunyonga.

Dr Nahayo Sylvere, Meya wa Kamonyi n’Umugore we.
Meya Kayitare Jacqueline wa Muhanga.

Munyaneza Théogène

Umwanditsi

Learn More →

Leave a Reply

Your email address will not be published.