Christiano Ronaldo mu nzira igana inkiko ashinjwa kunyereza imisoro

Umukinnyi w’igihangange mu mupira w’amaguru ku Isi Christiano Ronaldo (CR7) ukinira ikipe ya Real Madrid mu gihugu cya Esipanye, yashyizwe mu majwi n’abategetsi b’iki gihugu aho bamushinja kunyereza akayabo k’imisoro.

Abategetsi b’igihugu cya Esipanye, batangaje ko bagiye kujyana mu nkiko umukinnyi w’igihangange Christiano Ronaldo bamushinja kunyereza akayabo k’amafaranga y’imisoro yagombaga kwishyura angana na Miliyoni 16,5 z’amadorari ya Amerika.

Ubushinjacyaha bwa Esipanye bwatangaje ko iyi misoro yanyerejwe na Ronaldo ngo ari ikomoka ku mafaranga yavuye ku burenganzira bwo gukoresha amafoto ye hagati y’umwaka wa 2011 na 2014 nubwo Christiano ubwe nta nakimwe arabivugaho.

Christiano Ronaldo ukomoka mu gihugu cya Porutigali, nkuko amakuru dukesha BBC abivuga ni undi mukinnyi ukomeye muri shampiyona ya Esipanye wongeye kuvugwaho amahano y’inyerezwa ry’imisoro nyuma ya Lionel Messi we wanagejejwe mu nkiko na se umubyara bashinjwa inyerezwa ry’imisoro.

Abategetsi ba Esipanye, bavuga ko ngo Ronaldo yakoresheje nkana uburyo butunganije mu kunyereza imisoro ku makonti ye ari hanze, umuvugizi w’umuntu uhagarariye Christiano Ronaldo mu kwezi kwa Gicurasi 2017 yatangaje ko batuje bategereje iperereza kuri iki kibazo ngo kuko ntacyo bishisha.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →