Perezida Joseph Kabira yashyizeho guverinoma y’inzibacyuho bamwe bayitera utwatsi

Guverinoma y’inzibacyuho yashyizweho na Perezida Joseph kabila uyoboye Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo, yahise yamaganirwa kure n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kongo Kinshasa.

Joseph Kabila, Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo, yatangaje amazina y’abagize Guverinoma y’inzibacyuho, iyi Leta yahise yamaganwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Hasomwa amazina agize Leta y’inzibacyuho kuri Radiyo y’Igihugu, bamwe mu basomwe ni abasanzwe mu butegetsi buyobowe na Perezida kabila, ibi byateye abatari bacye impungenge bibaza ko nta cyaba kigiye guhinduka mu miyoborere y’igihugu mu gihe n’ubundi abasanzwe mu butegetsi aribo bakomeje kugaragara.

Abaravuga rumwe na Leta ya Joseph kabila banze kujya muri iyi Leta y’inzibacyuho, bamwe mu baminisitiri bahawe imyanya ni abahoze mu mashyaka atavuga rumwe na Leta bakaza kwitandukanya nayo, ubutegetsi bwa Joseph Kabila buvuga ko buzakorana n’ushaka.

Perezida Joseph Kabila, yatangaje ko amatora azategurwa igihe ibyayo bizaba bimaze gutunganywa neza, mu bigomba gutunganywa nkuko tubikesha bbc harimo kongera gushaka urutonde rw’abemerewe gutora, gusa ntabwo hatangajwe itariki bizabera.

Mu biganiro byabaye umwaka ushize hagamijwe gushakira umuti ikibazo cya Politiki cyari cyakuruwe na Joseph Kabila wanze kuva ku butegetsi kandi igihe cyiwe cyari kigeze, abatavuga rumwe na Leta bari bemereye perezida Joseph kabila gukomeza kuyobora kugeza ku itegurwa ry’amatora ariyo iyi leta y’inzibacyuho isabwa gutunganya.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →