Umuyobozi nshingwabikorwa wa UN Women yasuye Isange one Stop Centre

Phumzile Mlambo Ngcuka wungirije umunyamabanga mukuru wa Loni akaba ariwe muyobozi nshingwabikorwa wa UN Women, yasuye ikigo cya Isange One Stop Centre giherereye ku Kacyiru.

Uwungirije Umunyamabanga mukuru wa Loni akaba n’Umuyobozi nshingwabikorwa wa UN Women, Phumzile Mlambo Ngcuka, kuri uyu wa gatatu taliki ya 10 Gicurasi 2017 yasuye Isange One Stop Centre iri ku bitaro by’akarere ku Kacyiru, aho yirebeye ibyo yagezeho mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Muri urwo ruzinduko yari aherekejwe n’Umuyobozi nshingwabikorwa wa UN Women mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, Izeduwa Derex Briggs bari kumwe na Fatou Lo uhagarariye UN Women mu Rwanda.

Yakiriwe na Commissioner of Police (CP) Dr. Daniel Nyamwasa ndetse n’umuhuzabikorwa wa Isange Centres, Superintendent of Police (SP) Shafiga Murebwayire.

SP Murebwayire yamusobanuriye kandi amwereka ahakorerwa serivisi za Isange, abafatanyabikorwa, uburyo yaguye ibikorwa aho iri mu bigo 45 biri mu gihugu hose kugirango yegereze abaturage ubuvuzi, ubujyanama ku ihungabana n’ubwunganizi mu mategeko kandi ku buntu.

Asoza uruzinduko mu butumwa bwe, Phumzile Mlambo yagize ati:”Turashima ibyiza byakozwe.”

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →