Kamonyi: Inzego z’ubuyobozi n’abaturage bakoze urugendo rwamagana ihohoterwa rishingiye kugitsina
Mu gihugu hirya no hino, hatangijwe igikorwa cy’iminsi 16 yahariwe ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye kugitsina, abayobozi mu nzego zitandukanye barimo ubuyobozi bw’Akarere, bifatanije n’abaturage mu rugendo rwamagana iri hohoterwa. Nyuma y’urugendo hatanzwe ubutumwa.
Umuyobozi mushya w’Akarere ka Kamonyi uherutse gutorwa, Madamu Alice Kayitesi ari kumwe n’abo bayoborana akarere, abakozi batandukanye, inzego z’umutekano hamwe n’abaturage, bakoze urugendo mu murenge wa karama rugamije gutangiza iminsi 16 yahariwe kuzirikana no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.
Urugendo rutangiza iminsi 16 yahariwe kurwanya iri hohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, rwatangiriye mu isantere y’ubucuruzi ya Karama ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 24 Ugushyingo 2017 rusorezwa ahubatse isoko ari naho abitabiriye uru rugendo bose baherewe ubutumwa bw’umunsi.
Mu butumwa bwahawe abitabiriye uru rugendo, yaba Umuyobozi w’Akarere Madamu Alice Kayitesi, yaba Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, bahurije ku gusaba abaturage gufatanya bivuye inyuma kurwanya iri hohoterwa, kugira uruhare mu kuryamagana no kirikumira by’umwihariko batanga amakuru yafasha.
Mu butumwa bwatanze, hihanangirijwe kandi abasambanya abana hamwe n’ababateye inda. Babwiwe ko ibikorwa bibi bakoze bihanwa n’amategeko, ko ndetse bagiye kubikurikiranwaho kimwe n’undi wese uzahirahira cyangwa akabifatirwamo, ko azashyikirizwa ubutabera maze amategeko akamukanira urumukwiye.
Muri ibi biganiro kandi, hongeye kugawa cyane Ababyeyi n’abandi bafite abana mu nshingano zako, bibukijwe ndatse babwirwa ko bagomba gufatanya kurinda umwana imirimo ivunanye, kumurinda gukoreshwa mubirombe by’amabuye y’agaciro, mutubari, Resitora n’ahandi. Babwiwe ko uzafatwa ashora abana mu mirimo ivunanye azabihanirwa.
Iyi minsi 16 yahariwe kuzirikana no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, ni iminsi ngaruka mwaka yizihizwa ku rwego rw’isi yose aho itangira tariki 25 Ugushyingo ikageza tariki 10 Ukuboza. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2017 igira iti” Rwanya Ihohoterwa rigirirwa Abagore n’Abakobwa, Wirihishira.”
Munyaneza Theogene / intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
Dushimiye ubuyobozi bw’akarere na polisi y’u Rwanda mu gikorwa kiza bagize cyo kwegera abaturage bakongera kubibutsa ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abaturage natwe tugomba kuba ijisho rya bagenzi bacu nkuko polisi ihora ibidukangurira, uwo tubonye wese uhohotera undi ndetse n’ibindi byaha tugatangira amakuru ku gihe.