Umusaza Mudenge Boniface warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yemeye guheba imitungo anaha imbabazi abamwiciye abavandimwe none ubu ni indorerwamo yubumwe nubwiyunge mu Akarere ka Rubavu mu ntara yIburengerazuba.
Mudenge utuye mu Kagari ka Mutovu, Umurenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu avuga ko yahebye imitungo ifite agaciro ka Miliyoni indwi nigice zamafaranga yu Rwanda (Frw 7,500,000) yari igizwe ninzu ye, iya Se hamwe ninka zabo zariwe mu gihe cya Jenoside.
Ntabwo yarekeye aho ahubwo ngo yanahaye imbabazi abangije iyo mitungo bakanica bamwe mu bavandimwe be muri Mata 1994 ndetse anakangurira abandi barokotse Jenoside guha imbabazi ababiciye ababo bakanangiza imitungo yabo.
Mu mitungo ye hamwe n’iyumuryango we avuga ko nta na busa yasubijwe. Agira ati: Nta nijana nasubijwe ariko wenda iyo nzakubikurikirana sintange imbabazi hari ibyari kugaruka.
Kuba yaratekereje kudakurikirana iyi mitungo akanaha imbabazi abagize uruhare mu kuyangiza no kwica abavandimwe be ngo abibonamo umusaruro kandi agashimira Imana kuko ngo ubutwari yagize bwamaze kuba umusingi wubumwe nubwiyunge muri aka gace gahana imbibi nigihugu cyabaturanyi cya Congo.
Mudenge avuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 uretse kubura imitungo yabuze bashiki be 2, ba sewabo 8, abo bavukanaga 12, ndetse ngo n’abandi bavandimwe be bose bari mu Bigogwe mu Karere ka Nyabihu gahana imbibi nAkarere ka Rubavu babishe ntihagire numwe urokoka.
Gasenge Etienne, umwe mu bari mu gitero cyagiye kwica ndetse no gusahura imitungo yumuryango wa Mudenge, Avuga ko ku giti cye yishe abantu 5 akanafatanya nabandi bari kumwe mu gitero kujyana inka 3 za Mudenge hamwe nizindi 5 za Se wa Mudenge.
Gasenge, avuga ko Jenoside irangiye yatawe muri yombi, araburanishwa anahamwa nicyaha bityo arakatirwa. Akomeza avuga ko yafunzwe imyaka 15 ariko aza kwemera icyaha bityo ahabwa imbabazi na Mudenge bituma afungurwa ubu akaba abanye neza numuryango wa Mudenge.
Gasenge agira ati: Narireze nemera icyaha. Naraje mfukama imbere ya Boniface Mudenge musaba imbabazi mubwira nti se ko nakwiciye ariko umutima wange ukaba uremereye bizagenda bite. Yahise ampa imbabazi.
Gasenge avuga ko iyo Mudenge atamuha imbabazi nta mutekano aba afite kandi ngo nta n’ubwo yari gushobora kwishyura imitungo yariye.
Akomeza agira ari: Mubyukuri imitungo nariye ntabwo narimfite ubushobozi bwo kuyishyura ariko kubera ko nasabye imbabazi nta kibazo mfite ubu.
Mudenge, avuga ko yarokotse kubera ko yari yarahungiye muri Congo muri Gashyantare 1993 ubwo Abatutsi bamwe bahigagwa. Yagarutse mu Rwanda mu mpera zukwezi kwa 7 mu 1994 Jenoside yararangiye.
Muri 2009, Mudenge yatangije Umuryango “Inyenyeri Itazima” ufite intego yo guteza imbere Ubumwe nUbwiyunge muri Bugeshi. Watangiranye abanyamuryango 35 none ubu bageze kuri 87.
Abanyamuryango buyu Muryango bagizwe nabarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, Abireze bakemera icyaha cya Jenoside, abahoze ari abacengezi, abari barahunze u Rwanda mu 1959 bagatahuka nyuma ya Jenoside hamwe nabandi batagize uruhare muri Jenoside ahubwo bakarengera abahigagwa. Uyu muryango kandi, watangiye kugaba amashami hirya no hino mu karere ka Rubavu na Nyabihu ari nako Mudenge n’abo bafatanije bagenda bigisha banatanga ubuhamya bugamije gufasha gukomeza Ubumwe n’ubwiyunge mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Kagaba Bosco