Kamonyi: Miliyoni zikabakaba 200 z’umwenda nizo umuyobozi wa GS Remera-Rukoma agomba kurwana nazo

Umuyobozi mushya w’urwunge rw’amashuri rwa Remera-Rukoma, yasigiwe umwenda n’uwo yasimbuye ukabakaba Miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni mu gikorwa cy’ihererekanyabubasha hagati ya Bizimana Emmanuel (Mudidi) woherejwe ahandi na Ruhigande Aaron(mushya) cyabaye kuri uyu wa 2 Werurwe 2018.

Mu muhango w’Ihererekanyabubasha hagati ya Bizimana Emmanuel (Mudidi) wayoboraga GS Remera-Rukoma na Ruhigande Aaron ( wamusimbuye), hagaragajwe umwenda ubuyobozi busigaranye iki kigo bugomba kurwana nawo ungana na Miliyoni 197, 739, 304 z’amafaranga y’u Rwanda.

Izi miliyoni z’amafaranga, zikubiyemo umwenda ikigo kibereyemo Banki(BPR), hari kandi amafaranga ikigo cyakoresheje ya Captation grant atari ayacyo( yashyizwe kuri konti y’ikigo aho kuyasubiza bahita bayakoresha bandikirwa ibarwa basabwa kuyasubiza), hakaba n’amafaranga ya ba rwiyemezamirimo, barimo uwubaka inzu y’amacumbi y’abanyeshuri(Dortoire).

Umuyobozi mushya w’urwunge rw’amashuri rwa Remera-Rukoma, Ruhigande Aaron yatangarije intyoza.com ko bitoroshye, gusa na none ngo bazagerageza ariko kandi akanavuga ko hakenewe igenzura ryimbitse mu kigo ajemo.

Aaron Ruhigande.

Yagize ati” Ibibazo birahari ariko n’ibisubizo birahari. Umwenda ukabakaba hafi miliyoni 200 z’ u Rwanda, amenshi azishyurwa mu myaka 10 iri imbere. Ntabwo twinjiye mu bugenzuzi( audit) ngo turebe byose, gusa kubera ko amafaranga yose yanyuze kuri Konti y’ikigo dutekereza ko yakoze ibikorwa by’ishuri. Ubugenzuzi bwo bugomba gukorwa kuko n’itorero rirayitegura.”  Akomeza ahamya ko kugira ngo ibintu byose bijye ku murongo ubugenzuzi bugomba gukorwa.

Emmanuel Bizimana (Mudidi).

Mu bibazo bikomereye uyu muyobozi mushya afite kuri uyu mwenda nkuko yabitangarije intyoza.com , ngo ntabwo umwenda w’inyubako ari ikibazo kuko ngo uzishyurwa gahoro gahoro kandi mu gihe kirekire, nta n’ubwo ngo ari uw’abakorana n’ikigo(abakigemurira ibiribwa n’ibindi-Fournisseurs)) ngo kuko ibi bisanzwe, ikibazo gikomeye ngo ni icy’amafaranga agomba gusubizwa mu isanduku ya Leta asaga Miliyoni 7 yakoreshejwe bitagombaga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →