Ugiranye ikibazo n’Ingoma ntushobora kumufasha utagishije inama Ingoma – Bamporiki Edouard

Ufitanye ikibazo n’ingoma niyo mwaba muvindimwe inshuro ijana ntacyo umufashisha utabanje kugisha inama ingoma. Aya magambo yavuzwe n’umuyobozi mukuru w’Itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard mu nama y’intekorusange yo gutangiza ikigega cy’Impamyabigwi yabereye I Kigali kuwa 29 Werurwe 2019.

Umuyobozi mukuru w’itorero ry’Igihugu, Edouard Bamporiki avuga ko amateka y’u Rwanda kuva ku bakurambere yerekana ko uwagiranye ikibazo n’ingoma udashobora kugira icyo umufasha na kimwe utagishije inama ingoma bagiranye ikibazo ngo kabone n’ubwo mwaba muva inda imwe.

Bamporiki, Ahereye ku Mwamikazi Kankazi wari umaze gusendwa I Bwami mu gihe gito ubuzima bugatangira kumukomerana ariko musaza we Rwabutogo agashaka kumuha inka 80 akibuka ko yasenzwe I Bwami, ngo amaze kubona ko kuzimuha byamukururira ibibazo yagiye gusaba Umwami uruhushya rwo guha mushikiwe izo nka 80.

Aha yagize ati” Mbere y’uko Rwabutogo atanga izi nka, kujya I Bwami kugisha inama no kubaza ni uko ufitanye ikibazo n’ingoma niyo mwaba muvindimwe inshuro ijana ntacyo umufashisha utabajije ingoma bagiranye ikibazo”.

Abayobozi batandukanye barimo; Bamporiki, Dr Usta wa RGB, peacemaker wa MHC, n’impamyabigwi

Akomeza ati “ Hari igihe abantu bibaza ngo ariko aba bantu bo hakurya n’abo hakuno n’abagiye kure ko ari abacu, ko ari ba runaka ko bavindimwe na runaka ibi bintu turimo biza…, uziko tu.. mu ihame rikomeye cyane ry’imyemerere y’abakurambere ko ugiranye ikibazo n’ingoma udashobora kumufasha utagishije inama ingoma!”.

Bamporiki, akomeza avuga ko uhereye kuri iri hame ry’imyemerere y’abakurambere ryo kubanza kugisha inama ingoma mbere yo kugira icyo ufashisha uwagiranye ikibazo nayo, ngo uyu ushaka gutera inkunga iyo wamuha yose, iyo yamaze kugirana ikibazo n’ingoma aba yarakigiranye n’abaturage n’abayobozi n’igihugu.

Ati“ Iyo inkunga umuhaye ibaye iyo gucura intwaro izica igihugu, inkunga yawe imutera kwica igihugu akwicanye nacyo”. Akomeza asaba buri wese kuvana ubwenge aho buri akabukoresha mu buzima bwe bwa buri munsi.

Impamyabigwi.

Edouard Bamporiki, avuga ko iyo abantu bahuje igihugu atari ngombwa ko ibindi byose babihuza, ko guhuza igihugu ubwabyo ari igishoro  gihagije cyo gushyigikirana ibindi byose bakabyihorera. Avuga kandi ko kugira ngo umuntu agirire umumaro u Rwanda bitamusaba gukora ibidasanzwe, ko ahubwo bimusaba gukora icyingenzi abandi basiganiye gukorera u Rwanda rugikeneye niyo ngo byaba kubara inkuru.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →